The Ben na Pamela mu rukundo rwabo rwajemo akangononwa

Ku munsi wejo nibwo amakuru yabaye kimomo ko Miss Uwicyeza Pamela atagukurikirana The Ben ku rubuga rwa Instagram abandi bahita batangira kuvuga ko The Ben yaba yaramuciye inyuma ku mukobwa bakoresheje mu ndirimbo ari kumwe na Otile Brown.

Amakuru yakomeje kwisukiranya buri wese avuga ibyo ashaka ariko nyuma y’amasaha make, Uwicyeza Pamela yongeye akurikirana The Ben ku rukuta rwe rwa Instagram nkuko The Ben nubundi nawe amukurikirana.

Amakuru yakomeje kwisukiranya buri wese avuga ibyo ashaka ariko nyuma y’amasaha make, Uwicyeza Pamela yongeye akurikirana The Ben ku rukuta rwe rwa Instagram nkuko The Ben nubundi nawe amukurikirana.

Bimwe mu bindi bihuha byari byavuzwe, harimo ko Pamela yari arambiwe gutegereza The Ben USA nk’aho adafite gahunda yo kumushaka vuba. Gusa ibi byose aba bantu bavuga ntabwo ari ukuri dore ko kuba yahagaritse kumukurikirana amasaha make, atigeze atangaza impamvu ahubwo ari abantu badafite aho bahuriye n’umubano wabo bivugiye ibyo bashaka.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *