The Ben na Pamella bahamije isezerano imbere y’Imana (AMAFOTO)

Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023 ubera muri Eglise Vivante Rebero mu Mujyi wa Kigali.

The Ben akaba yari agaragiwe n’abarimo umuhanzi mugenzi we Tom Close wari wabaye Parrain we.

Yari yambariwe kandi n’abarimo Andy Bumuntu, Christopher, Igor Mabano n’abandi.

Nyuma y’uyu muhango abatumiwe bakaba bagomba kwakirirwa muri Convention Centre, ibirori bigomba kwitabirwa n’ibyamamare mpuzamahanga nk’umuhanzi wo muri Kenya, Otile Brown, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania n’abandi.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 15 Ukuboza 2023 ari bwo habaye imihango yo gusaba no gukwa, wabereye Jalia Hall & Garden Rusororo.

The Ben na Uwicyeza Pamela witabiriye Miss Rwanda 2019, bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 31 Kanama 2023 basezeranye imbere y’Amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko Mu Kwakira 2021, bari mu Kirwa cya Maldives giherereye mu Nyanja y’Abahinde mu gice cyo mu Magepfo ya Asia aho bari bagiye kuruhuka, The Ben yafashe umwanzuro asaba umukunzi we Uwicyeza Pamela ko yazamubera umugore maze igihe basigeje ku Isi cyose bakakimara bari kumwe, undi atazuyaje yaremeye maze The Ben amwambika impeta ya fiançailles.

Kuva muri 2020 ni bwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bo The Ben na Pamela bagiye baca amarenga y’uko bakundana, ni nyuma y’uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *