The Ben yavuze icyatumye indirimbo ’Ni Forever’ yahimbiye umugore we isibwa kuri YouTube

Umuhanzi Nyarwanda, The Ben yavuze ko kuba indirimbo ye “Ni Forever” aheruka gusohora yarasibwe kuri YouTube ari ibirego by’amashusho ya Drone bakoresheje.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023 ni bwo iyi ndirimbo yasohotse tariki ya 16 Ukuboza 2023, The Ben yahimbiye umugore we Pamella, ikaba yari imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni yasibwe kuri uyu muyoboro wa YouTube.

Mu itangazo The Ben yashyize hanze muri iki gitondo, yavuze ko bahuye n’imbogamizi batari biteguye cyane ko bari bizeye ko bafitanye amasezerano n’uwabahaye amashusho bagaragarijwe ko afite ikibazo.

Ati “indirimbo yacu nshya duheruka gusohora ’Ni Forever’, yahuye n’imbogamizi zitari zitezwe. Byatumye indirimbo yanyu mukunda isibwa kuri YouTube. Mu by’ukuri twari twizeye ko twagiranye amasezerano akomeye n’ukoresha Drone wazanye ayo mashusho yavuzwe, twizera ko ari ayabo bwite.”

Yakomeje avuga ko ikipe ye yinjiye muri iki kibazo ndetse yizeza abakunzi be ko iyi ndirimbo vuba cyane iri bugaruke kuri YouTube.

Ati “ndagira ngo mbabwire ko ikipe yacu ishinzwe tekinike yinjiye muri iki kibazo irimo gushaka uburyo cyakemuka. Ndabizeza ko indirimbo yanyu mukunda izagaruka kuri YouTube aho igomba kuba ibarizwa vuba cyane.”

Iyi ndirimbo yakuwe kuri YouTube kubera ikirego cya cya Kompanyi ya ’Drone Skyline Ltd’ akaba ari kompanyi ifata amashusho yifashishije indege nto zitagira abapilote zizwi nka “Drone”, bivuze ko hari amashusho yayo yakoreshejwe nta burenganzira cyangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Amakuru avuga ko nubwo iyi sosiyete yatanze ikirego atari yo yahaye The Ben amashusho ya Drone yakoreshejwe muri “Ni Forever”.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *