The Ben yerekeje muri Tanzania aho agiye gukomereza imirimo yo gukora kuri album

Umuhanzi nya Rwanda Benjamin Mugisha uzwi ku izna rya The Ben,akaba akunda no kwiyita Tiger B yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza muri Tanzania aho agiye gukomereza imirimo yo gukora kuri album ye nshya izaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare.

Uyu muhanzi uherutse guhurira na Diamond muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari amakuru avuga ko mu byo baganiriye harimo kuba bazakorana indirimbo izajya kuri album ye nshya.Uretse iyi ndirimbo The Ben agiye gukorana na Diamond byitezwe ko azanakorerayo izindi zinyuranye.

Aba Producers babairi aribo Bob Pro na Nessim wo muri Uganda bagiye gusanga The Ben muri Tanzania bagakorana.Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben, yagaragaje ko yafashe rutemikirere yerekeza muri Tanzania.

The Ben ari gukora kuri album ye ya gatatu ataratangaza izina ryayo, indirimbo zizaba ziyiriho 50% zikaba izo kuramya no guhimbaza Imana.Mu ndirimbo azasohora kuri album ye nshya, hari amakuru avuga ko izaba iriho indirimbo yakoranye na Diamond, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica, Joeboy wo muri Nigeria na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye ‘Can’t get enough’.

The Ben Music - Free MP3 Download or Listen | Mdundo.com

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *