Tiffany Ariana umukobwa wa Donald Trump yarongowe.

Tiffany Ariana Trump umukobwa wa Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe z’Amarika yakoze ubukwe kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022.

Umusore witwa Michael Boulos w’imyaka 25 ni we ugiye kwibanira akaramata na Tiffany Ariana Trump w’imyaka 29 nyuma yo gutangira urugendo rw’urukundo mu mwaka wa 2018.

Uyu musore uvuka mu muryango nawo wihagazeho asanzwe ari umucuruzi,dore ko n’umuryango avukamo ukorera ubucuruzi bw’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu gihugu cya Nigeria akaba arinaho yakuriye.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye ahitwa Palm Beach muri Florida, bwitabirwa n’abana ba Trump, Donald Trump Jr, Ivanka Trump, Barron Trump na Eric Trump, baherekejwe n’imiryango yabo.

Mu mwaka wa 2021 nibwo Michael Boulos yambitse impeta Tiffany Ariana Trump amusaba ko bazabana akaramata.

Ariana Trump ni umukobwa wa kane wa Donald Trump yabyaye ku mugore we wa kabiri Marla Maples batandukanye akaba asanzwe ari umukinnyi wa Films.

Tiffany Ariana Trump asanzwe ari umunyamideli akaba yarize amategeko muri Kaminuza ya Georgetown.

Tiffany Ariana Trump hamwe na nyina Marla Maples

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *