Tinubu yatorewe kuba Perezida mushya wa Nigeria

Bola Ahmed Tinubu yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Nigeria, nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko yabayemo uburiganya, bityo akwiriye gusubirwamo bundi bushya.

Tinubu w’imyaka 70 y’amavuko, ni umukandida w’ishyaka risanzwe ku butegetsi All Progressives Congress. Amajwi yatangajwe na Komisiyo y’Amatora agaragaza ko yatsinze atowe n’abantu miliyoni 8,8 bingana na 36,6% by’abatowe bose.

Yahigitse Atiku Abubakar w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi People’s Democratic Party na Peter Obi wahabwaga amahirwe menshi yo gutorwa kubera uburyo yari ashyigikiwe n’urubyiruko.

Aha hari mu ndwi iheze igihe Bola Tinubu yashika ku biro vy'amatora i Lagos imbere y'uko atora

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *