TMC yasoje ‘Masters’ ya Kabiri

Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC nyuma yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasoje ikindi Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Data Science.

Iyi Mpamyabushobozi TMC yayikuye muri Eastern University iherereye muri Leta ya Pennsylvania.

Avuga kuri iyi mpamyabumenyi yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, TMC yagize ati “Icyangombwa gishya, amezi 22 gusa muri Amerika […]”

Ni impamyabushobozi TMC amaze imyaka ibiri akorera kuko yatangiye gukurikira aya masomo nyuma yo kwerekeza muri Amerika muri Gashyantare 2020.

Mu Ugushyingo 2019, TMC yagaragaye mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari barangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu byo Gucunga no Kugenzura imishinga.

Mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza TMC yari yararangije amasomo ye mu bijyanye n’Ubugenge (Physics) mu ryahoze ari Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ubu ni Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *