TOP 10 || Couple z’ ibyamamare zikunzwe hano mu Rwanda

Ni gacye uzasanga ibyamamare bishyira hanze ubuzima bwabo bwite , uzasanga abenshi bakunze gutandukanya ubuzima bwabo bwite no kwamamara kwabo, gusa hari impamvu nyinshi zishobora gutuma abantu bakurikirana ibyamamare bakunda kugeza naho bamenya byinshi ku buzima bwabo bwite. Ari nayo mpamvu uzasanga hari igihe umuntu akunda umuntu bitewe nibyo akora ariko akanakunda uburyo abaho mu buzima busanzwe.
 Urutonde rwa Couple 10 z’ibyamamare zikunzwe hano mu Rwanda.
10.Tom Close na Tricia 
Tom Close na Tricia babyaye umwana wa Gatatu, bihurirana n'isabukuru y'imyaka 6 bamaranye | IBYAMAMARE.com
Aba  bombi bagaragaza ingano y’urukundo ruri hagati yabo babwirana amagambo asize umunyu, n’uganira n’abantu batandukanye bazakubwira ko bafite inzozi zo kuzagira urugo rumeze nk’urwabo. Ibyo byose bigashimangira uburyo urugo rwa Tom Close na Tricia rukunzwe kandi rubera urugero benshi hano hanze.
9.Butera Knowless na Ishimwe Clement
Print Ifoto y'Umunsi:Butera Knowless n'umugabo we 'Ishimwe Clement' baserutse bafatanye agatoki ku kandi[IFOTO] Yanditwe na: Martin Munezero 29 March 2021 Yasuwe: 3636 Mu ijoro ryo ku wa 01 Kanama 2017, nibwo Knowlesss yashyize hanze ...
Byatangiye bakorana umuziki   Clement ahagarariye inyungu za Knowless Butera, bizakurangira bibaye urukundo rwagizwe ibanga mu gihe kinini ku buryo n’abari hafi yabo batabashije kubimenya . umubare munini w’abantu watunguwe no kubona impapuro z’ubutumire z’ubukwe bwabo , ibintu abantu bibajijeho cyane. Nyuma yuko babanye besnhi ntibumvaga uburyo urugo wr’abanyamuziki b’ibyamamare rushoboka ariko kugeza ubu benshi bafatira urugero kuri uru rugo.
8.Usengimana Faustin na Bayingana Daniella
Usengimana Faustin na Daniella bashyize hanze itariki y'ubukwe bwabo
Faustin na Daniella couple yabo yamenyekanye cyane bakundana dore ko bakundanye imyaka itari micye.aba bombi bakurikiranwa nabantu benshi ku mbunga nkoranyambaga bitewe nuko aba bombi bahagaragariza amaranga mutima y’urwo bakundana.
7.Riderman na Agasaro Nadia 
Irebere umutoma udasanzwe Agasaro Nadia umugore wa Riderman yamuteye » Umuyoboro w'amakuru agezweho kandi yizewe
Urugo rwa Riderman na Nadia rukunze kugaruka mu bitangazamakuru kubera ugutungurana kwagiza mu kubaho kwarwo, ibyo bigaherekezwa no kuba Riderman ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda.
Ukurikiye imbuga nkoranyambaga zabo birakorohera kubona ugukomera k’urugo rwabo.

6.Ange Kagame na Bertrand

Ange Kagame yashimiye abaganga bamufashije kubyara imfura ye - Kigali Today
Aba bombi bakunzwe nabantu batari bake
5.James na Daniella 
James & Daniella bashyize hanze indirimbo nshya 'N - Inyarwanda.com
indirimbo yabo “Mpa Amavuta” yakunzwe n’abatari bacye yatumye umubare munini w’abantu batangira gukurikiranira hafi iyi couple ya James na Daniella, kuri ubu bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni kenshi bagaruka mu bitangazamakuru , yewe ubona ko nyuma yabo ingo nyinshi zimaze kubona ko guhuriza hamwe impano bishoboka.
4. The Ben na Pamela
Couples 5 z'ibyamamare mu Rwanda ziri kubica bigacika - Bwiza.com

Iby’urukundo rwa The Ben na Pamela byatangiye guhwihwiswa ubwo,Pamella yafataga Ifoto Ari kumwe na The Ben akandikaho Ati” Igihe cyo Kugushyira hanze,iyi ni inshuro ya Nyuma, reka nkubabarire nkuremo Amajwi Ariko Urishyura. JYIMI (Akazina baziranyeho) Komeza waguke, waguke mu mwuka, Mu bitekerezo, no bu Mubukungu”.

kuva ubwo aba bombi bagiye bagaragaza urwo bakundana babisangiza abafana babo babinyujije ku mbuga nkoranya mbaga zabo.

3. Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy

Mukunzi Yannick ngo ntiyiyumvisha uko yari kubaho iyo adahura na Iribagiza  Joy wamubyariye umwana w'imfura | IBYAMAMARE.com

 

Urukundo rwa Joy na Yannick nta byinshi umuntu yaruvugaho kuko muri iki gihugu ni bacye batazi iyi Couple yagarutsweho kunshi mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubu bafitanye umwana w’umuhungu.

2.Miss Muyango na Kimenyi

Kimenyi Yves agiye gukora ubukwe na Miss Muyango Claudine - hose.rw

Kimenyi Yves yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu, akaba no manyezamu b’ikipe y’igihugu.

Miss Muyango Uwase we yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2019, icyo gihe ndetse akegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic).

Urukundo rwabo rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019 kuva ubwo bakaba ari bamwe mu bakundana bakomeje kuvugwa cyane mu Rwanda biturutse ku mafoto n’amagambo y’urukundo babwiranaga cyane cyane babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

1.Meddy na Mimi

Umuhanzi Meddy yasabye umukunzi we Mimi ko amubera umugore - Kigali Today

Aba bombi bakaba bamaze igihe bakundana kuko no mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa “Ntawamusimbura” Mimi agaragaramo, ndetse kenshi na kenshi Meddy yagiye abwira itangazamakuru ko afite umukobwa bakundana utari umunyarwandakazi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *