Trésor Mputu wakunzwe nabatari bake yamanitse inkweto asezera kuri ruhago

Trésor Mputu ukomoka muri RDC akaba yarabye icyamamare muri ruhago nyafurika yamaze gutangaza ko yasezeye kuri ruhago nkuwabigize umwuga  ku myaka 37 atanga ibyishimo kubakunzi be.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Television ya Nyota TV Media nibwo yatangaje aya makuru tariki 9 Gashyantare 2023.

Trésor Mputu ni umwe mu bakinnyi bakomeye Afurika yigeze kugira nkuko Claude Le Roy umutoza wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Congo yabitangarije RFI.

Yagize ati “Trésor Mputu ni umwe mu bakinnyi b’Abanyafurika beza babayeho ndetse binagaragazwa n’umupira wa zahabu yahawe nk’Umukinnyi Mwiza w’Umunyafurika mu 2009.”

Mputu yatangiriye umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga mu mwak wa 2002 atangira akina mu ikipe ya TP Mazembe ayikinamo kugeza mu mwaka wa 2014 nyuma yerekeza mu ikipe ya Kabuscorp Sport Clube do Palanca y’i Luanda muri Angola gusa nyuma yaje kugaruka muri TP Mazembe.

Trésor mu mwaka wa 2007 yifujwe n’ikipe y’Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza ariko birangira atayigiyemo.

Mputu ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu marushanwa Nyafurika (41), yatwaye ibikombe icyenda bya Shampiyona ya RDC, CAF Super Cup imwe, CAF Champions League ebyiri na CAF Confederations Cup imwe.

Trésor Mputu yasezeye ruhago ku myaka 37 | IGIHE

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *