Tuyisenge Pekeyake”Pekinho”yamaze gutangaza ko asezeye ku mupira w’amaguru.

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Tuyisenge Pekeyake”Pekinho” yamaze gutangaza ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru aho asoreje impano ye mu ikipe ya Gorilla FC akaba kandi  yaranayifashije kuyizamura mu cyiciro cya 1 ivuye mu cyiciro cya 2 ibi akaba yabitangaje  abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook .

Uyu mugabo wabonye izuba tariki 15 Gashyantare 1990 ,yaciye mu makipe atandukanye harimo Rayon sports fc,Police fc,Intencelles fc,Kiyovu sports fc,Vitalo’ fc,As Kigali fc,Musanze fc,Miroplast fc,ndetse na Gorilla fc yasorejemo impano ye yaruhago.

kurukuta rwe rwa facebook yagize ati”Kubakunzi banjye ndetse nabasportif muri rusanange mfashe uyumwanye nshimira buriwese twabanye murugendo rwanjye rwo gukina umupira wamaguru imyaka igera kuri 23 nangiye gukina mubana muri centre nouvelle moisson yigikondo kugeza mu ikipe yanyuma Gorilla fc mubyukuri yaba abakinnyi abatoza abayobozi ndetse n’abafana ndabashimira nakiniye amakipe menshi arimo Rayon sports fc,Police fc,Intencelles fc,Kiyovu sports fc,Vitalo’ fc,As Kigali fc,Musanze fc,Miroplast fc,ndetse na Gorilla fc aho nakinnye hose nabahaye ibyo narimfite byose nkaba mfashe uyu mwanya ngo nshimire aho hose nanyuze arinako mbamenyesha ko magaritse gukina ruhago gusa nkaba ngiye kwiga ibijyanye no gutoza mugire amahoro kandi imana ibane namwe.”

Yatangaje ko agiye gukomeraza mu mwunga w’ubutoza aho yanuvuze ko yatangiye gutoza ikipe y’abana.

Gorilla FC Champions Of The 2019/2020 Rwanda Division 2 League Ground Sports Ground SportsUbwo  Gorilla yakiniraga yarimaze  kwegukana igikombe cy’icyiciro cya kabiri

Gorilla FC yatsinzwe umukino wa mbere, Rutsiro FC itangira ibyishimo mu rugo (AMAFOTO) > Rwanda Magazine

Umukinnyi wabiciye bigacika muri Rayon, Kiyovu Sports, Police FC, AS Kigali no mu makipe yo hanze y'u Rwanda yasezeye umupira w'amaguru - Inkanga

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *