Twitter yaguzwe na Elon Musk umukire wa mbere ku isi.

Ubuyobozi bwa twitter bwemeyeko bugiye kugurisha twitter umukire elon Musk milliyari 44 z’amadorari ya Amarika.

Elon Musk, ukomoka mugihugu cya africa y’epfo akaba afite ubwenegihugu bwa America na Canada yatanze ay’amafaranga yumurengera mu byumweru bibiri bishize yavuzeko twitter ifite”amahirwe akomeye” kubera ibintu agiye gufungura.

Yakomeje avugako ikeneye impinduka zirimo kworoshya amabwiriza yagengaga uru rubuga.

Abayobozi ba twitter bari baranze amafaranga bahabwaga nuyu mugabo, ariko ubu buyobozi bwemeye ay’amafaranga ndetse  abanyamigabane babo bagiye gutora bemeza ubu bugure.

Elon musk ubu niwe mukire w’ambere kwisi nkuko bitangazwa na forbes Magazine, iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugabo afite umutungo ubarirwa kuri milliyari $273 uri ahanini mu migabane afite mu ruganda rw’imodoka zikoresha amashanyarazi tesla.

Elon Musk avuga kubijyanye n’ubugurebwe yavuze ati” Ubwisanzure mu kuvuga nibwo nkingi ya demokarasi nyayo, kandi twitter ni umujyi w’ikoranabuhanga aho ibintu by’ingenzi kuhazaza ha muntu bigirwaho impaka”

Musk akomeza avugako ashaka kugira twitter nziza kurushaho, akazana ibishya birimo “kunesha konti mpimbano(spam bots), no kwemeza(authenticating) abantu bose”.

https://twitter.com/elonmusk?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1514564966564651008%7Ctwgr%5E%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.bbc.com%2Fnews%2Fbusiness-61104231

Twitter's board unleashed a poison pill to thwart Elon Musk. Now what? : NPR                                   Elon Musk waguze urubuga rwa  Twitter

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *