U Buhinde bwohereje icyogajuru ku Kwezi

U Buhinde bwinjiye ku rutonde rw’ibihugu byohereje icyogajuru ku Kwezi mu rugendo rw’icyo gihugu rwo guteza imbere ubushakashatsi mu by’isanzure.

Icyo cyogajuru cyiswe Chandrayaan-3 cyahagurutse kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko kizagera ku kwezi hagati ya tariki 23 na 24 Kanama uyu mwaka.

Bibaye nyuma y’inshuro zitandukanye u Buhinde bugerageza kohereza icyogajuru ku Kwezi ariko bigapfuba kitaragenda.

Biramutse bikunze icyo cyogajuru kikagerayo, u Buhinde bwaba bwinjiye mu mubare w’ibihugu byatangiye ubushakashatsi ku kwezi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa.

Abantu basaga miliyoni 1.4 bakurikiranye umuhango wo kohereza mu isanzure iki cyogajuru, nkuko Reuters yabitangaje.

Iki cyogajuru cy’u Buhinde byitezwe ko kizagwa mu gice cy’Amajyepfo y’ukwezi, agace katarakorwaho ubushakashatsi ari nawo mwihariko w’u Buhinde kuko nibiramuka bikunze, kizaba aricyo gihugu cya mbere gifite amakuru ahagije y’ibibera muri icyo gice cy’Ukwezi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *