U Burusiya bwahagaritswe mu Kanama ka Loni Gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu

Igitekerezo cyo guhagarika u Burusiya muri aka kanama cyazamuwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwanzuro watowe n’ibihugu 93 mu gihe 24 byawamaganye naho 58 birifata.

Ntibikunze kubaho ko igihugu gihagarikwa muri ubu buryo icyakora Libya yahagaritswe mu 2011 biturutse ku bikorwa ingabo zashinjwaga byo ggukoresha ingufu z’umurengera ku bigaragambyaga ku butegetsi bwa Muammar Gaddafi.

Nk’uko Reuters yabitangaje, ibihugu 193 byatoye uyu mwanzuro byagaragaje impungenge zikomeye z’uburenganzira bwa muntu bukomeje guhungabana muri Ukraine bikozwe cyane cyane n’u Burusiya.

U Burusiya bwari bwihanangirije ibihugu bizashyigikira uyu mwanzuro cyangwa ibizifata ko kizaba ari ikimenyetso cy’umubano utari mwiza kandi ko bizagira ingaruka mu mibanire hagati yabyo n’u Burusiya.

U Burusiya bwari bugeze mu mwaka wa kabiri wa manda y’imyaka itatu mu Kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu gakorera i Genève. Aka kanama ntigashobora gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko uretse kuba umwanzuro wako washingirwaho hagakorwa iperereza.

Ihagarikwa ry’u Burusiya rizatuma butongera gutanga ibitekerezo cyangwa gutora ariko abadipolomate babwo bashobora gukomeza kwemererwa kwitabira ibiganiro.

Mu kwezi gushize, aka kanama kafunguye iperereza ku birego by’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu harimo n’ibyaha by’intambara muri Ukraine uhereye igihe u Burusiya bwatangiriye intambara.

Kuva u Burusiya bwatera Ukraine ku ya 24 Gashyantare, Inteko Rusange ya ONU yemeje imyanzuro ibiri yamagana ibikorwa by’iki gihugu ariko cyo kikavuga ko kiri mu gikorwa kidasanzwe cyo gusenya intwaro za Ukraine.

Amerika yatangaje ko ishaka ko u Burusiya buhagarikwa nyuma y’aho Ukraine ishinje ingabo zabwo kwica abaturage babarirwa mu magana mu mujyi wa Bucha ariko u Burusiya bwarabihakanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *