U Burusiya bwasubitse intambara muri Ukraine

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yahagaritse intambara by’agateganyo ku buryo abaturage ba Ukraine bashobora gutangira guhunga igihugu banyuze mu nzira bashyiriweho n’u Burusiya.

 

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kureka abatuye imijyi ibiri irimo n’uherereye ku cyambu cya Mariupol ngo babone uko bahunga.

Ni inzira yashyizweho unyuze mu Nyanja ya Azov mu Mujyi wa Mariupol uri mu bilometero 110km uvuye mu mujyi wa Donetsk.

Indi nzira y’ubutabazi yashyizwe hafi n’Umujyi wa Volnovakha uyoborwa n’Abanya-ukraine, kandi u Burusiya bwatangaje ko inzira zitekanye zemeranyijweho na Ukraine.

Abayobozi b’u Burusiya n’aba Ukraine bongeye guhura ku nshuro ya kabiri mu biganiro bigamije kugarura amahoro kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Werurwe 2022 muri Belarus.

Meya w’Umujyi wa Mariupol Vadim Boychenko yavuze ko guhagarika intambara bizafasha mu kongera kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi, bw’amashanyarazi, amazi ndetse na serivisi za telefoni.

Yavuze kandi ko abayobozi b’inzego z’ibanze batangira gushaka uburyo bwo kugeza ibiribwa n’ubundi butabazi bw’ibanze ku baturage.

Umwe mu Vanya-Ukraine wari uri mu itsinda ryakoze ibiganiro n’u Burusiya yemeje ko impande zombi zavuganye ku buryo bushoboka bwo kuba intambara yaba ihagaritswe by’agateganyo ku buryo abasivili babasha guhunga.

Umunsi wa 10 urihiritse u Burusiya bwinjiye muri Ukraine kandi kuva iyo ntambara yatangira, u Burusiya bumaze gutera ibisasu mu mijyi itanu ikomeye ya Ukraine Irimo Kyiv, Kharkiv, Mariupol, Berdyansk na Kherson.

Nubwo Ingabo n’abaturage ba Ukraine bari kugerageza kwirwanaho ntabwo bihagije mu mboni za Perezida Volodymyr Zelensky washinje ibihugu by’u Burayi na Amerika kuba ntacyo biri gukora.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *