U Bwongereza bugiye kuzohereza abimukira mu Rwanda

Mu ibinyamakuru byo mu Bwongereza byanditse bitangaza ko  mu gihe icyo gihugu gikomeje gushaka umuti urambye w’abimukira bacyinjirira banyuze mu mazi, hari gahunda  guteganya yo kohereza abafatwa mu bihugu byo muri Afurika birimo n’u Rwanda.

I gihugu cy’u Rwanda kimaze kubaka izina ryiza ku rwego mpuzamahanga ryo kuba ari igihugu gifata neza impunzi n’abashaka ubuhungiro, ndetse nta n’uza aarugana ngo asubizwe inyuma nk’uko bigenda ku bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi n’Amerika.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira mu bitangazamakuru nyuma y’aho imwe mu miryango yita ku mpunzi yatangiye kugeza kuri Leta y’u Bwongereza icyifuzo cy’uko abimukira bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo kuko ubuzima bwa benshi muri bo buba buri mu kaga.

amakuru avuga ko gahunda yo kohereza abimukira mu bihugu birimo Ghana n’u Rwanda yatangiye gutegurwa ariko ngo ntabwo iremezwa neza ku buryo icyo cyifuzo cyagezwa no kuri ibyo bihugu bikekwa ko bifite ubushobozi bwo kubakira by’agateganyo.

Iyi gahunda iri gutegurwa niramuka yemejwe abimukira bazajya boherezwa mu Rwanda by’agateganyo, nk’uko bigenda ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, babanze kugenzurwa no kubarurwa mbere yo gushakirwa aho gutura mu buryo butambye.

The Guardian yatangaje ko umwanzuro urimo kwigwaho mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Booris Johnson yatangaje ko hagiye kwifashishwa ingabo zirwanira mu mazi mu guhagarika abimukira bakoresha amato mato bakinjira muri icyo gihugu mu buryo bwa magendu.

Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe Umuryango Priti Patel, amaze igihe yitaba Inteko Ishinga Amategeko ku cyemezo cyo kwifashisha ingabo zirwanira mu mazi mu guhagarika abashaka ubuhungiro mu Bwongereza akenshi usanga bagerageza kwinira muri icyo Gihugu baturutse mu Bufaransa.

Mu Ugushyingo kwa 2021  abimukira 27 barimo n’umugore utwite, bapfuye bararohamye igihe bageragezaga kwambuka amazi ahuza u Bufaransa n’u Bwongereza mu bwato butoya bwarimo abantu 30.

Iyi Gahunda yo kwitabaza ingabo zirwanira mu mazi mu guhagarika ikibazo cy’abimukira yatewe utwatsi n’inzego zinyuranye zirimo n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, kimwe n’igitekerezo cyo kubohereza muri Afurika nk’aho u Bwongereza budashobora kubona aho bubacumbikira mbere y’uko bahabwa ubuhungiro baje bashaka.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *