U Rwanda rwatangiye neza irushanwa rya AfroBasket2021 rutsinda DR Congo.(AMAFOTO)

Ku manota 86-68 niyo byasabye u Rwnda kugirango rutsinde DR Congo mu mukino warwo wa mbere watangiye saa kumi n’ebyiri (18h00’) muri Kigali Arena.

Robeyns Williams Umunyarwanda ariko akaba ari ubwenegihugu yahawe ,ubundi akaba asanzwe akomoka mu mubiligi niwe witwaye neza kuri uyu mukino kuko yatsinze amanota 23pts.

Indi mikino yabaye Tunisia yatsinze Guniea amanota 82-46 umukinnye witsinze amanota menshi akaba ari Salah Mejri yatsinzemo amanota 17,ndetse akaba ari nawe wabaye  umukinnyi w’umukino

Misiri yatsinze Centarafrica  ni umukino wabaye saa saba n’igice (13h30’) itsinda ku manota 72 – 58.

Tubibutse ko Tunisia niyo kipe iheruka gutwra icyi gikombe mu 2017 ikaba yaragitwaye itsinze Nigeria amanota 77-65 ku mukino wa nyuma.

William Robeyns, umukinnyi w’u Rwanda watsinze amanota menshi

Prince Ibeh umwe mu bakinnyi bigaragaje

Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa bakurikiranye uyu mukino

Abafana nabo bari babucyereye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *