U Rwanda mu nzira za 5G,Imiyoboro y’insinga z’amashanyarazi igiye kugendana n’iya internet

Mu rwego rwo kwihutisha iterambere ndetse no kubaka ikoranabuhanga rihambaye Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyiraho uburyo bugezwe bw’ikoranabuhanaga bwa Internet (5G)  ngo irusheho kugera kuri benshi mu gihugu kandi ihendutse.

Minisiteri y’ikoranabuhanga igaragaza ko kugira ngo igere ku ntego zose ziteganywa muri iyi politiki, hakenewe ishoramari rya miliyari 200 Frw, harimo uruhare runini rw’abikorera ndetse n’urwa Leta.

Kugeza ubu  imibare yerekana ko abakoresha telefoni ngendanwa bagera kuri 84%, naho ku bakoresha internet, imibare yo mu 2021 yerekana ko bari 31%.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe Iterambere ry’Ikoranabuhanga, Gordon Kalema, yabwiye IGIHE ko bitewe n’aho u Rwanda rugeze, kugira ngo ikoranabuhanga rirusheho kubyazwa umusaruro, internet igomba kuba ihendutse, ijyanye n’ubushobozi bw’abaturage basanzwe.

Mu gukwirakwiza internet kandi, hateganywa gahunda y’uko imiyoboro ya internet igomba kubangikanywa n’iy’insinga z’amashanyarazi, haba ku mishya igenda yubakwa cyangwa isanzweho.

Muri iki gihe bimaze kugaragara ko mu bice byinshi nka Kigali, Liquid Telecom yakomeje kugeza internet ku ngo inyuze mu butaka, ariko ubu CanalBox na MTN bimaze kugenda biyigeza ku ngo iciye ku mapoto y’amashanyarazi.

Kalema yakomeje ati “Turimo turakorana na REG, ku buryo ahantu hose hazajya hashyirwa amashanyarazi hazajya hashyirwamo n’imiyoboro ya internet, cyane cyane byagaragaye ko iyo usubiye inyuma ukabikora nyuma, biguhendesha hafi inshuro cumi ku giciro byakabaye bigufata mbere.”

“Ni ukuvuga ngo ahantu hose REG izajya ishyira amashanyarazi hazajya hashyirwamo na intenet. Ubundi ntabwo ariko byari bimeze, ariko n’ikindi, mu mabwiriza ahabwa cyangwa agenga imyubakire, ni uko umuntu wese ugiye kubaka inzu izahuriramo abantu, yaba iy’ubucuruzi cyangwa y’isoko, ibyo ni ibintu agomba gukora. Aba agomba kuhageza internet.”

Ibyo bizaba bivuze ko internet izagenda yishyurwa nka serivisi zisanzwe.

Biteganywa ko gahunda zashyizweho ibura zizagabanya ikiguzi cya serivisi z’uyu muyoboro mugari ho 40%.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *