U Rwanda ruzaba rukora inkingo za Covid-19 n’iza Malaria muri 2024

Dr Daniel Ngamije, arikumwe n’abayobozi ba Banki y’u Burayi ishinzwe Ishoramari (EIB) ndetse n’Uruganda rukora inkingo rwa BionTech, bashyize umukono ku masezerano agamije gutangira kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti i Kigali (mu cyanya cyahariwe inganda) mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.

Ibihugu by’u Rwanda na Senegal ni bimwe mu bihugu bysinye amasezerano yo gukorera inkingo muri Afurika mu rwego rwo guharanira kwihaza k’uyu mugabane mu bijyanye n’inkingo kuva kuri 1% kugera kuri 60%.

Ibi bihugu byombi  byitezweho kuzajya bikora amadoze y’inkingo abarirwa muri za miliyoni buri mwaka, hagamijwe guhashya indwara z’ibyorezo zandura nka Covid-19, Malaria n’Igituntu.

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021 nibwo hasinywe aya masezerano muri  Convention Centre ahateraniye Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Dr Daniel Ngamije Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko urwo ruganda ruzubakwa hakoreshejwe miliyoni zirenga 100 z’Amayero (akaba asaga miliyari 100 Frw), azatangwa na Banki ya EIB, yavuze kandi  ko abazubaka urwo ruganda (hafi ya Kaminuza yitwa Carnegie Mellon) ari ikigo BionTech, ariko Leta y’u Rwanda ikazatanga ubutaka ndetse ikazashyira mu nyubako ibizaba bikenewe.

Yagize ati “Uruganda rukora izo nkingo ruzatangira kubakwa muri Kamena 2022, mu myaka ibiri izakurikiraho rukazaba rwuzuye rwatangiye gukora inkingo. Dufite ibyo tuzatanga nk’Igihugu, aho uruganda ruzubakwa n’ibizashyirwamo byose kugira ngo habe hujuje ibyangombwa”

Yakomeje avuga  ko nyuma yo kubaka urwo ruganda, ikigo BioNTech kizabanza gutanga abakozi bakorana n’abenegihugu mu minsi ya mbere, mu rwego rwo kububakira ubushobozi.

Inganda za Pfizer-BionTech zifashisha ikoranabuhanga rigezweho ryo gukora utunyangingo twitwa Messenger RNA (mRNA), duterwa mu mubiri bigatuma ukora ‘proteines’ z’ubwirinzi ku ndwara, ari na rwo rukingo rwa Covid-19 rwitwa Pfizer.

Ubu buryo bwa mRNA ni bushya, bukaba bwaratekerejwe bashaka gukora inkingo za virusi ya Zika n’ibicurane, ariko butangira gukoreshwa ubwo hari hadutse koronavirusi itera COVID-19.Umuyobozi Mukuru mu runganda BioNtech, Ugur Sahin, yavuze ko bamaze igihe bitegura, ku buryo ngo bafite iby’ibanze bizabafasha kugera ku ntego biyemeje.

Undi muyobozi ushinzwe ibikorwa mu ruganda BioNTech, Sierk Poetting, yavuze ko inyigo yo kubaka uruganda mu Rwanda yarangiye, ndetse ko n’ibikoresho byamaze gutumizwa.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije ashyira umukono ku masezerano, iruhande rwe hari Aïssata Tall Sall, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Senegal

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *