U Rwanda rwakuriyeho Visa Abanyafurika bose Perezida Kagame

Ibi yabigarutseho atangiza Inama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC), yitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza n’abandi bakuru ba za Guverinoma.

Perezida Kagame yemeje ko abanyafurika bose bahawe ikaze mu Rwanda nta gusaba Visa.

Ati “Twakuyeho kandi inzitizi za viza ku bantu bo muri buri gihugu cya Afrika hamwe n’ibindi bihugu bitari bike.

Buri munyafurika wese ashobora kwinjira mu ndege ije mu Rwanda,igihe cyose abishakira kandi ntacyo azishyura kugira ngo yinjire mu gihugu cyacu.”

U Rwanda rukurikiye Seychelles, Gambia na Bénin, ibihugu byonyine bya Afrika byari bisanzwe bidasaba viza mu kubyinjiramo ku Banyafrika bose.

Ibihugu bitari bike bya Afrika byagiranye amasezerano ubwabyo yo gukuraho za viza, ibiheruka bikaba ari Ghana na Afrika y’Epfo, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga kandi ko u Rwanda rwanze guheranwa n’amateka mabi ya Jenoside rwanyuzemo, ko ahubwo rwatekereje kuba igihugu buri wese yakwifuza gusura.

Mu 2022, u Rwanda rwakiriye abagenzi mpuzamahanga 1.105.460. Muri bo, 60% baturuka mu bihugu bya Afurika. 47,5% by’abasuye u Rwanda muri iyo myaka ni abagenzwaga n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Amafaranga u Rwanda rwinjije avuye mu bukerarugendo yari miliyoni 445$ mu 2022 ugereranyije na miliyoni 164$ zari zabonetse mu 2021. Ni izamuka rya 171,3%.

Umubare wa ba mukerarugendo basuye Pariki z’Igihugu wari 109.800 mu 2022 aho binjirije igihugu miliyoni 27$.

U Rwanda kandi rwabaye urwa gatanu ku Isi mu bihugu byoroheje uburyo bwo kubona Visa no gufungurira amarembo ba mukerarugendo hamwe n’abashoramari.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko buri mwaka, u Rwanda rwakira ba mukerarugendo benshi barusura, bakishimira ibyiza byarwo, bitabiriye ibikorwa by’imikino cyangwa inama.

Ati “Ni icyizere tudashobora gupfusha ubusa.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *