U Rwanda rwamaganye abarushinja guhatira abaturage kwikingiza Covid-19

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amakuru yakwirakwijwe n’ Ikinyamakuru cy’Abadage Deutsche Welle, kivuga ko Abanyarwanda bahatirwa kwikingiza icyorezo cya Covid-19.

Ni amakuru yavugaga ko u Rwanda rusaba abaturage kwikingiza Covid-19, ku ngufu ndetse abatarakingiwe bagakumirwa kuri serivisi zitandukanye.

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter yavuze ko ari ibihuha ndetse iki kinyamakuru cyagakwiye gukora icukumbura ku buhamya cyahawe n’abantu.

Ati “DW yo ubwayo ntabwo ishobora kugenzura ubu buhamya. Ariko yatangaje ibihuha ahubwo. Kubera iki? Nta muntu n’umwe uhatirwa kwikingiza Covid-19 mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ariko mu kurinda abantu benshi bakingiwe hari amabwiriza abuza ko abatarakingiwe bajya ahatangirwa serivisi zimwe na zimwe.”

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukingira abaturage benshi bashoboka mu rwego rwo kubongerera ubudahangarwa bw’umubiri bushobora guhangana na Covid-19.

Ni ibintu bizatuma ibikorwa byongera gufungurwa nk’uko byahoze.

Kugeza ku wa 19 Mutarama 2022, abari bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo bari 7.979.297 mu gihe abamaze gukingirwa byuzuye bahawe dose ebyiri ari 6.487.967.

Hari kandi n’ikindi cyiciro cy’abantu barimo guhabwa dose ya gatatu y’urukingo rushimangira bose hamwe bakaba ari 668.897.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *