U Rwanda rwamaganye ijambo Perezida Ndayishimiye yavugiye muri RDC

Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko kuba umukuru w’igihugu cy’igituranyi yavuga amagambo ’rutwitsi’ ahamagarira urubyiruko guhirika ubuyobozi bwarwo biteye inkeke, kandi akabikorera ku birango by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Iri tangazo rivuga ko aya magambo arimo kudashishoza,kandi ko u Rwanda rudashishikajwe no guteza amakimbirane n’abaturanyi barwo

Nkuko tubikesha ikinyamakuru ukwezi.rw  Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “biteye inkeke kuba umuntu yahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika Guverinoma yarwo, ko ariko kuba byakorwa n’Umuyobozi w’Igihugu cy’igituranyi, abikoreye ku birango by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ari ukudashishoza gukomeye no guhonyora amahame y’uyu Muryango.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ’Abanyarwanda bakoze cyane kugira ngo bashimangire ubumwe no guteza imbere igihugu. Urubyiruko rw’u Rwanda rwakiriye aya mahirwe, ruyafatana uburemere kandi rugira uruhare runini mu kwiyubakira ejo hazaza heza.”

U Rwanda rwasoje rugira ruti “U Rwanda ntirushishikajwe no guteza amakimbirane n’abaturanyi bacu. Tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu karere ndetse no hanze yako kugira ngo dushimangire umutekano kandi dukomeze iterambere.”

Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa X ashyizwe hanze na Ikiriho,yagaragaje Perezida Ndayishimiye ari mu kiganiro n’urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho yarubwiye ko bazakomeza urugamba bafatanyije na RDC kugeza n’Abanyarwanda batangiye kotsa igitutu ubuyobozi bwabo.

Ati “Mu Karere abaturage babanye neza, ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y’abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi.Ubu ndizera ko urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.”

Mu mpera za 2023 nibwo umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi,Perezida Ndayishimiye afunga imipaka ihuza ibihugu byombi, avuga ko iki gihugu cy’igituranyi gishyigikira Umutwe wa RED- Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *