U Rwanda rwanze kwihanganira ivogera ry’indege ya RDC ku butaka bw’u Rwanda ruyirasaho

Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, ariko noneho inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizayirebera izuba kuko zahise ziyirasaho igasubirayo iri gukongoka.

Iyi ndege yageze mu kirere cy’u Rwanda ku gice giherereye ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza iyi ndege yageze mu kirere cy’u Rwanda ikaraswaho igisasu kiremereye ndetse umuriro ugahita waka.

Amakuru atangwa na bamwe mu banyamakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko iyi ndege ikimara kuraswaho, yagiye iri gushya igahita yerecyerezaga ku kibuga cy’indege cya Goma, ikahagera iri gukongoka.

Hari kandi andi mashusho agaragaza iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Goma muri DRC iri kuzimywa n’imodoka zagenewe kuzimya inkongi z’umuriro.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *