U Rwanda rwemeye kwakira impunzi z’Abanya Afghanistan

Nyuma y’ubusabe bwa Leta zunze ubumwe za Amerika  bwo kohereza zimwe mu munzi za Afaganistani mu Rwanda Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolande Makolo yamaze kwemeza ko u Rwanda rwemeye ubusabe bwa Amerika bwo kwakira Abanyafaganisitani bashaka guhunga umutwe w’Abatalibani uherutse gufata igihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yabwiye Ikinyamakuru Taarifa dukesha aya makuru ko u Rwanda rwemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za America zikomeje gushakira abaturage bo muri Afghanistan aho bahungishirizwa.

Madamu Yolande Makolo akomeza avuga ko nta myanzuro myinshi irafatwa kuri iki cyemezo cyo kwakira izi mpunzi ,gusa yemeje ko bemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Kuri ubu ngubu Leta Zunze Ubumwe za America zivuga ko hari ibihugu 13 byemeye kwakira by’igihe gito abantu bari kuvanwa muri Afghanistan. Ni ukuvuga abatujuje ibisabwa bituma bahita batuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo bihugu ni Albania, Canada, Colombia, Costa Rica, Chile, Kosovo, North Macedonia, Mexico, Poland, Qatar, u Rwanda, Ukraine na Uganda.

Ku wa 15 Kanama 2021 nibwo umurwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, waguye mu maboko ya Taliban, ubwo Perezida w’icyo gihugu Ashraf Ghani yari yamaze guhunga.

Ni amateka yisubiyemo kuko Taliban yafashe ubutegetsi nyuma y’imyaka 20 ibukuweho n’ingabo za Amerika, Abanyamerika batangiye gusubira iwabo ihita ibwisubiza.

Hari n’ibindi bihugu 12 byemeye ko bazahanyura mbere y’uko bajyanwa ahandi.

Ibyo ni Bahrain, u Bwongereza, Denmark, u Budage, u Butaliyani, Kazakhstan, Kuwait, Qatar, Tajikistan, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Uzbekistan.

Biheruka gutangazwa ko nibura hari Abanyamerika 15,000 n’abaturage ba Afghanistan babarirwa hagati ya 50,000 na 60,000 bakoranaga bakeneye guhungishwa mu maguru mashya.

Kugeza ku Cyumweru Amerika yari imaze kuvana muri Afghanistan abaturage 28,000, mu gikorwa mu buryo bw’ibanze byatangajwe ko kizageza ku wa 31 Kanama, ndetse ngo gishobora kongerwa.

Ingabo za Amerika zifatanyije n’iz’ibindi bihugu nk’u Budage n’u Bwongereza ni zo zirinze ikibuga cy’indege mu murwa mukuru Kabul.

Itangazo ryasohowe rivuga ko hagomba gukoreshwa indege 18 zirimo enye za United Airlines; eshatu za American Airlines, Atlas Air, Delta Air Lines na Omni Air n’ebyiri za Hawaiian Airlines.

Kubwo  gutinya Abatalibani,bamwe mu baturage bahisemo kwiyahura bitendeka ku ndege z’Abanyamerika zigiye guhaguruka kugira ngo bahunge gusa bamwe bagiye bahanuka bagahita bapfa.

Muri abo bapfuye harimo umusore wakiniraga ikipe y’igihugu y’Afghanistan y’abakiri bato mu mupira w’amaguru.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *