Ubugande bwirukanye abanyarwanda 31

Abagabo 22, abagore batandatu n’abana batatu bose hamwe bakaba 31 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda uherereye mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kwirukanwa muri iki gihugu cy’igituranyi.

Ahagana saa kumi n’igice kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Mutarama 2022 nibwo aba banyarwanda bakiriwe

Ubwo bari bamze kwakirwa hakurikiyeho kubapima icyorezo cya COVID-19 no kugenzura niba nta wukeneye ubutabazi bw’ibanze mbere yo guhabwa ubundi bufasha.

Si aba gusa kuko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira u Rwanda rumaze kwakira abanyarwanda basaga 50 birukanywe na Uganda, barimo 22 baherukaga kwakirwa tariki ya 7 Mutarama ndetse n’aba 31 bakiriwe uyu munsi.

Igihugu cya Uganda gishinja aba baturage kuba intasi z’u Rwanda, hari abasabwa kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, babyanga bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

Abanyarwanda bagiye batabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo, u Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro byagiye biba birimo abakuru b’ibihugu nta musaruro byatanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *