UBUHAMYA: “Yambenze ku munsi w’ubukwe” (Igice cya kabiri)

Ejo nari nabijeje ko uyu munsi mbakomereza ubuhamya bw’umwari wabenzwe ku munsi w’ubukwe bwe. Ejo rero twari twagarukiye aho uwo mwari yatubwiraga ko yakiriye ubutumwa buturutse ku mukunzi we, ariko yabona ingano yabwo, akabona ko atari ubutumwa busanzwe. Uwo mushiki wacu rero akomeza agira ati:

“Nasanze uwo musore twari dufitanye ubukwe yanyandikiye ubutumwa bugira buti: ‘nshuti yanjye kandi muvandimwe, mbanje kukwiseguraho ku bw’ubw’ibyo uri busome muri ubu butumwa.’ Nabanje gusa n’aho ntangiye gutekereza ibigiye kuvugirwamo, maze ntangira gusenga Imana mvuga nti: ‘Mana, uramenye ntutume ibyo ndi gukeka biba. Niba ubona ko ari byo koko, nyica ntarabibonesha amaso yanjye ngo ubwonko bwakire iyi nkuru mbi.’ Nakomeje gusoma ubwo butumwa, nuko nsanga yakomeje agira ati: ‘burya urukundo nk’inkumugezi. Nubwo umugezi wawuyobya, iyo wa mugezi wiyeranyije ukagwiza imbaraga, hari igihe wongera guca muri ya nzira wahoze ucamo. N’urukundo ni uko. Ushobora uyu munsi kuruyobya, wenda wa muntu wakundaga undi akagukunda, ariko ejo cyangwa ejobundi, rukazasubira aho rwahoze.’

“Kuko ntifuzaga ko muri abo bakobwa twari turi kumwe hagira uza kumbona ndira, nahise mbasaba kuba basohotse, maze nkomeza gusoma ubwo butumwa ariko umutima wanjye numvaga wenda guca mu kanwa. Uwo musore yakomeje ambwira akoresheje ubutumwa agira ati: “nta ko utagize ngo unyereke ko unkunda, ku buryo ikijyanye n’urukundo rwawe ntagishidikanyaho na gato. Wampaye umutima wawe, kandi nta cyo wanyimye mu by’ukuri. Nanjye ubwanjye, nari ntangiye kubona ko ari wowe mugore wanjye, dore ko wari untwiye imfura. Gusa nshuti yanjye, niba wibuka neza, wibuke ko nemeye gukundana na we ubwo wa mukobwa nakubwiraga ko nkunda yari amaze kumbwira ko azatinda kugaruka hano, kandi nkaba ntarifuzaga gukomeza kwitwa ingaragu. Iyo ni yo mpamvu yanteye kukubwira ko nkukunda kandi koko nari naratangiye kukwiyumvamo. Yego sinavuga ko nari naragukunze nk’uko nakundaga uwo mukobwa wari waramaze kumbwira ko atazaza vuba, ariko kandi nawe nari ndugufitiye, ariko urwinshi rwaterwaga n’uko watumaga nticwa n’irara ndetse n’irungu!

“‘Ejo ku mugoroba, ni bwo nakiriye ubutumwa bwa wa mukobwa bumbwira ko agiye kureka ibyo arimo, akaza tukabana ngo kuko ankunda kurusha uko akunda ibyo yari arimo. Yari azi neza ko uyu nari mfite ubukwe. Nagerageje kumwibutsa ibyo yambwiye, ariko ansaba imbabazi avuga ko yabitewe n’ababyeyi be batari kumwemerera kugaruka mu gihugu atarangije ibyamujyanye, ariko ko yemeye kutabumvira hanyuma akumvira umutima we. Kubera ko rwose numvaga nta ko na we atagize ngo anyereke ko ankunda by’ukuri, nanjye numvise ntagomba kumuhemukira, kandi erega nari kuba nanahemukiye umutima wanjye kuko ndamukunda cyane. Ni yo mpamvu rero nahisemo gufata umwanzuro ukomeye wo guhagarika ubukwe bwanjye nawe, nubwo nyine bigoye, hanyuma nkategereza ko uwo mukobwa aza. Unyihanganire mukobwa wankunze! Ntugire ikibazo cy’uwo mwana utwite, kuko nemera ko ari uwanjye. Nzamurera, kandi nta cyo azamburara nkifite. Nanone, amafaranga wenda wakoresheje witegura ibyo birori, na yo nzayagusubiza kuko ni jye utumye bitaba. Ariko ndakwinginze ntumfate nk’umuhemu kuko ari urukundo rubinteye. Urukundo, ni rwo rutumye mpagarika ubu bukwe. Nanjye sinorohewe kuko abo mu muryango wanjye bari kumpata ibibazo, bambaza impamvu mfashe uyu mwanzuro. Nagerageje kubibasobanurira, ariko banze kunyumva. Ubu navuye mu rugo ndetse ubu sinkiri no mu Rwanda, kuko jye n’umukunzi wanjye tugiye kubanza kujya gutembera ananyibagiza ibyo bibazo byose. Nzagaruka aho nyuma y’amaze nk’abiri. Ukomeze kwihangana nshuti yanjye. Yari uwari ugiye kukubera umugabo, kandi akaba na se w’umwana utwite, Fidele. Ukomeze kwihanganira ibibaye!’”

“Narangije gusoma ubwo butumwa numva nta kindi nshigaje kuri iyi si, kitari urupfu. Nacishije amaso mu birahuri by’idirishya ry’icyumba nari nicayemo, ndeba ukuntu abantu barimo bashyashyana, maze ntekereza uko nababwira ko ubukwe buhagaze, maze numva ibyo sinabasha kubivuga. Nakerekereje abantu bose nabwiye ko ngiye gukora ubukwe ndetse ntekereza n’uko abaturanyi ndetse n’abandi bantu banzi bazakira iyo nkuru, nsanga aho kwakira inkuru nk’iyo ngo baze banambaza uko byagenze, byaruta bakazaza bumva uko byagenze ariko kandi bakazabimenya jye ntakiriho. Aho muri icyo cyumba hari harimo ibibini by’umutwe bimwe umuntu ashyira mu mazi bikabira, kandi nari narumvise ko uramutse unyweye byinshi byaguhitana. Rero kuko nabonaga ntashobora kubasha kwakira ko umusore nihaye wese, nkamwereka ko mukunda by’ukuri kandi nkaba nanamutwiye yambenga, niyemeje gushyira iherezo ku buzima bwanjye. Gusa mbere y’uko nkora ibyo, namwandiye aya magambo. Naramubwiye nti: ‘Fide, nta kibazo urakoze cyane. Rwose urakoze kumbwiza ukuri.’ Nuko maze kumwoherereza ubwo butumwa mpita mfunga, ndanginje nshyiraho rido, maze ndavuga nti: ‘Mana, umbabarira ku bw’iki cyaha ngiye gukora cyo kwiyica no kwica imfura yanjye. Gusa sinshobora kwakira ibimbayeho. Nubwo utambarira, nta kibazo, kuko icyo wampanisha cyose nta ho cyaba gihuriye n’ibyo nahura na byo nkomeje kuba kuri iyi si.’ Nahise mfata bya binini, ntobera ibinini bine mu gikombe, mpita mbinywa!”

“Ibyakurikiyeho simbyibuka. Nongeye gukanguka mbona ndi ahantu ntazi, mpita ntangira gusubiza inyuma ibitekerezo, nibuka ko nagerageje kwiyahura kuko uwo nkunda yambenze, nuko ntangira kwibwira ko ubwo ndi aho umuntu ajya iyo amaze gupfa. Sinzi uko nabonye umuntu mbona uwo muntu arasa n’uwo nzi, maze ahita ambaza ngo: ‘ese urakangutse?’ Nahise mbona ko umugambi wanjye utagezweho maze amarira atangira gushoka ku matama. Wa muntu yahise anyegera, arambwira ngo: ‘humura, ibyabaye byabaye, ariko ibyiza biri imbere’ Nubwo wenda numvaga asa n’umbeshya, yakomeje kumpumuriza ambwira n’ingero z’ahandi byagiye biba, ngeraho nanjye numva koko ko nubwo bidasanzwe koko, ariko ko atari jye wa mbere bibayeho. Uwo musore nta wundi wampumurizaga nta wundi utari umwe nari narabenze. Na ko ubwo yari yarabaye umugabo. Ni we muganga wari wanyitayeho.”

“Nubwo byari bigoye, nagiye nganirizwa n’abahanga mu by’imitekerereze kandi byaramfashije cyane. Imfura yanjye, ubu ifite imyaka ine kandi nubwo nibwiraga ko ubuzima bwanjye bwangiritse, nasanze atari byo. Ibyambayeho byambereye isomo, kuko kuri ubu nshyira imbere abakunda, naho ubo umutima wanjye ukunda, sinkibiha agaciro cyane kubera ibyambayeho. Inshuti n’abavandimwe ndetse n’imiryango yombi yaba uwanjye ndetse n’uwuwo musore nari ngiye kubana na we, na bo bamfashije kwiyakira ndetse baraniyunga. Ubu twabaye nk’abavandimwe, ariko iyo mbonye uwo mwana dufitanye, mpita nibuka ibyambayeho. Ng’ayo ng’uko uko nabenzwe ku munsi w’ubukwe bwanjye! Murakoze.”

Mwakoze namwe mwasomye ubu buhamya, kandi tunashimiye mushiki wacu wemeye kudusangiza bimwe mu byaranze ubuzima bwe. Komeza kubana natwe ukunsi ku wundi, ukurikire amakuru ndetse n’inkuru nk’izi zitwigisha zikanadufasha kuruhuka mu mutwe dore ko ibiba byawunanije ari byinshi. Ni ah’ejo rero aho nzabagezaho indi nkuru ntekereza ko izabaryohera! Nizeye ko tuzaba turi kumwe ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *