UBUHAMYA: “Yambenze ku munsi w’ubukwe!”

Ugukundana kw’abantu babiri badahuje igitsina, akenshi hari impamvu igaragara buri wese aba afite yamuteye gukunda uwo bakundana. Ariko nanone  kuba ukundana n’umuntu ntibiba bivuze ko ari we muzabana. Ni yo mpamvu igihe kijya kigera ukumva ngo ba bantu bari bamaranye imyaka runaka, baratandukanye. Mu by’ukuri nubwo wenda abantu bashobora gutanganzwa n’uko abo bantu wenda batandukanye kandi rimwe na rimwe bari bamaranye igihe, ariko hari igihe babyumva kandi ntibabifate nk’ibidasanzwe.

Ariko noneho hari inkuru twumva tukumva ntibisanzwe, ndetse tukifuza kumenya uko uwo byabayeho yiyumvaga mu gihe yari ari muri iryo hurizo. Wenda nk’inkuru y’umuntu wabenzwe ku munsi w’ubukwe! None se ntiwifuza kumenya uko uwo muntu aba yiyumva? Soma ubu buhamya bw’uyu mushiki wacu, wiyumvire iryo yagushije ku munsi yari yitezeho ibyishimo!

Atangira agira ati:

“Bakobwa bene mama, ndabinginze munyumve mwitonze. Akenshi twihutira kubana n’abo dukunda, kandi wenda bo batadukunda. Nanjye ndi umwe muri abo. Mbere y’uko nkundana n’uwo ngiye kubabwira, hari umusore wari waranyeretse ko ankunda, ariko ntabwo jye namukundaga.

“Uwo musore yari yaragerageje byose ngo anyereke ko ankunda, akaza kunsura iwacu kandi hari kure y’iwabo, yaza akaza anzaniye impano ndetse akenshi iyo yazaga ntiyasigaga igitenge cyo guha umubyeyi wanjye. Mama wanjye yabonaga uwo musore ankunda by’ukuri, ndetse akambwira ko uwo musore naramuka ancitse ntazigera mbona undi musore unkunda nk’uko uwo musore yankundaga, ariko ibikorwa bye ntibyigeze binkora ku mutima nubwo nta ko yabaga atagize.

“Muri icyo gihe yabaga arwana no kunyereka ko ankunda by’ukuri, nanjye nabaga ndi kwereka undi musore ko mukunda by’ukuri ndetse nanamusaba ko yankundira tugakundana. Imbaraga uwo musore yashyiragaho ngo anyegukane, nanjye nazikubaga nka kane ngamije kwegukana umusore nakunda bidasanzwe.

“Ngira ngo murabizi ko uwo umukobwa yakunze ibi bya nyabyo nta cyo yamwima nubwo yaba azi ko bitari bikwiye. Kuko nibwiraga ko wenda nindamuka ndyamanye n’uwo musore azankunda, naramwihaye wese nta na gato nishigarije, maze na we guhera umunsi twaryamaniyeho bwa mbere, atangira koko kujya anyereka ko ankunze. Nuko nanjye nkajya aho ngo ndakunzwe, maze nkarushaho kumwimariramo no kumwiha wese uko anshatse. Nubwo nari ntaraba umugore we mu buryo bwemewe, nabonaga naramaze kuba umugore we. Uwo musore ariko nubwo namuhatirizaga kunkunda, na we yari afite undi akunda, ariko uwo yakundaga yiberaga imahanga. Ubwo rero kuko nabonaga ko uwo mukobwa wundi ari kure, numvaga ko ari amahirwe mfite yo kuba nakwegukana uwo musore mu buryo bworoshye.

“Narashishikanye, ndamukunda ari na ko na wa musore wankundaga akomeza kunyereka ko ankunda, ariko kuko nagezeho nkamubuza kuzagaruka iwacu, yagezeho na we arabyumva atangira kugabanya ibikorwa yajyaga akora kugira ngo anyereke ko ankunda. Yatangiye kugabanya kunyandikira, kunsura byo nari narabimuciyeho, kumpamagara na byo akajya abikora nka rimwe mu kwezi kandi na bwo tukavugana nk’iminota ibiri, mbese uwo musore wankundaga yagezeho ampa amahoro.
Nubwo jye ntakundaga uwo musore, narabibonaga ko ankunda. Ndetse kandi nta ko atari yaragize ngo abinyereke. Ariko nyine ngo: ‘gukunda utagukunda, ni nk’imvura igwa mu nyanja!’ Kuko n’ishyamba burya rikenera imvura. Nabonaga uwo musore atankwiriye, ahubwo nkabona unkwiriye kandi naremewe ari umwe nakundaga! Ariko uwo nakundaga nubwo nahoraga mubwira ko mukunda, nahoraga ntegereje kuzumva ambwira ko na we ankunda, kuko ntiyari yarigeze abimbwira.

“Nyuma y’umwaka dukundaga, yaje kumbwira ko uwo yari ategereje atazagaruka vuba, ko ubwo dushobora noneho kwikundanira kuko atakomeza kumutegereza. Icyo gihe noneho yanambwiye ko na we ankunda, maze kuko numvaga nta cyo nabona muhemba kirenze ukuryamana na we, mpita musaba ko namusura maze na we ntiyazuyaza kunyemerera. Ubusanzwe twari dusanzwe turyamana ariko twikingiye, ariko uwo munsi kuko nabonaga ko byanze bikunze yamaze kuba nk’umugabo wanjye, yagiye kwikingira  ndamubuza, na we arabinyemerera. Icyo gihe nari nzi neza ko ndi mu minsi y’uburumbuke. Ubwo rero nanatekerezaga ko bishoboka ko nahita ntwara inda.

“Koko rero nyuma y’ukwezi nasanze narasamye, maze mbwimubwiye ambwira ko nta kibazo, ngo kuko namaze kuba umugore we, ngo kandi na we yamaze kuba umugabo wanjye. Ibyo rero byarushijeho kunyubuka no kunyereka ko ntigeze mpitamo nabi! Umusore ubwira ko umutwitiye akakumva! Nta musore mwiza urenze uwo rwose kuri buri mukobwa!

“Kubera ko jye na we twabonaga ko ikijyanye n’ubushobozi kitaba ikibazo, namusabye ko yamfasha sinzabyarire mu rugo, maze na we ambwira ko nta kibazo twatangira gutegura ubukwe bwacu. Ibyo noneho byanshimishije kurushaho. Hari igihe nabaga ndyamye, nuko nkatekereza umunsi jye na we tuzaba turi mu rwacu: twicaye nko mu cyumba cy’uruganiriro mu ntebe y’imyanya itatu, yicaye ahagana hirya, nanjye muryamye mu gituza turi kuganira, umwana wacu na we yumva ibyo biganiro kandi turi no kumva uturirimbo dutuje; nkumva nta juru ryaruta iryo! Numvaga nzaba ndi umugore wishimye, kandi uzajya uhora unezerewe kuko nzaba narashatse umugabo nkunda kandi na we ankunda!

“Hagati aho, wa musore wankundaga yari yarabonye undi mukobwa bakundana ndetse baza kugeraho barabana. Ubwo kandi natwe twakomeje gutegura ubukwe, maze tuza no gusohora impapuro zitumira. Inshuti zanjye zari zizi ko nakundaga uwo musore, zajyaga zimbwira ko zasanze ndi umwe mu bakobwa bazi kwita ku bo bakunda, kugeza babegukanye. Kandi koko ni na byo, kuko uwo musore nari naramukunze afite undi akunda. Ariko nari naramwegukanye. Nabonaga yaramaze kuba uwanjye. None se ko n’ubukwe bwari bwigereje, kandi nkaba nari mutwiye, ubwo ni iki cyari gutuma nshidikanya ko namaze kumutwara? Nabonaga nta cyo rwose.

“Ku munsi w’ubukwe mu masaha ya mu gitondo, nari mpuze pe! Nawe utekereze umuntu uri bukore ubukwe uwo munsi inshingano aba afite. Nagombaga kumenya niba ibintu byose biri ku murongo, nkamenya niba imodoka iri budutware yabonetse, nkamenya niba abari butwakire babonetse, nkamenya niba abo mu miryango yacu twembi na bo babashije kuhagera, mbese muri make nari mpuze. Naje rero kwambikwa neza, maze dutegereza ko baza gusaba. Ubwo mu rugo ndetse n’aho inzira igana iwacu yaherega, hari hateye insina kandi twazishyizeho imitako. Mu rugo iwacu na ho hari haratewe amarangi meza, ndetse hubatse n’ibisharagati bya kijyambere.

“Ubwo rero twari tumaze kwitegura dutegereje ko uwo musore n’abamuherekeje baza kunsaba, umukobwa wari ufite telefoni yanjye yahise ambwira ko hari ubutumwa abonye bwoherejwe n’umukunzi wanjye, maze kuko nakekaga ko wenda hashobora kuba harimo ibintu byihutirwa, mpita nyifata maze ndayifungura. Nkibufungura, nahise mbona ari ubutumwa burebure, mbona si ubutumwa busanzwe. Nari nicaye ku gitanda. Nahise rero ntangira gusoma ubwo butumwa ariko nari mfite ubwoba bwinshi. Numvaga umutima wanjye uri kudihaguzwa.”

Nimunkundire nsubikire, maze mbasabe kuzabana nanjye ku munsi w’ejo aho nzabasubukurira iby’uyu mushiki wacu wabenzwe ku munsi w’ubukwe. Mwakoze kubana natwe, kandi nizeye ko n’ubutaha tuzaba turi kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *