Ubukwe bwa Uwayezu Regis wabaye SG wa FERWAFA bwitabiriwe n’abarimo Gen James Kabarebe na Louise Mushikiwabo [AMAFOTO]

Uwayezu François Regis yasabye inakwa Isaro Sonia bakoranaga muri FERWAFA ari umunyabanga wa perezida wa FERWAFA

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aho wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko.

Umuhango wo gusaba no gukwa ukaba warabereye mu Busitani bwa Pinnacle Garden buherereye Kimironko.

Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore ni we waririmbiye abageni mu muhango wo gusaba no gukwa.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise, akaba n’uwo mu muryango wa Regis.

Umujyanama wa Perezida Kagame wihariye mu by’umutekano, Gen James Kabarebe na we yari ahari, hari kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, indi mihango izaba tariki ya 30 Ukuboza 2021 aho bazasezeranira muri Lyce Notre Damme de Citeaux n’aho abatumiwe bazakirirwa ku i Rebero muri Heaven Garden.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *