Uburozi bubaho koko! Abagabo bokeshwe igitu ni inzuki zituma bagarura ibyo baribibye. Amafoto>

Kuri uyu 5 Ugushyingo 2022, nibwo binjiye kuri sitasiyo ya polisi, maze bavuga ko ari bo bajura b’inka yari yaraburiwe iregero. Ibi byabereye mu ntara ya Embu muri Kenya aba bakekwa bombi baje bahumbitsweho n’inzuki,

Aba bombi  bamaze kumenyekana ko ari Phillip Wekesa w’imyaka 32 na Mwamba Ili w’imyaka 25, ntibahagarikaga gutaka kubera ko inzuki zari zabadwinze bikomeye.

Polisi yahise ihamagara Lilian Waithera, wari watanze ikirego ku ya 3 Ugushyingo avuga ko inka ye yabuze.

Nyuma yo kugera kuri sitasiyo, Waithera yerekanye neza ko inka ari iye. Yiyemereye ko yagiye mu mubarozi kugirango bamufashe kugarura inka ye yari yibwe.

Yagize ati “Nabwiwe ko abakekwa bagerageje kugurisha inka ku isoko rya Makutano, ariko ntibabona imukiriya wayo, ibyo byari mbere yuko aba bagabo bazana inka bari bibye kuri sitasiyo ya polisi.”

Mu bintu bidasanzwe, bivugwa ko umurozi yakoze nuko yahamagajwe kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo akize aba bagabo inzuki akabikora mu kanya nkako guhumbya.

Ibi byakozwe bivuga ko byahaye isomo abajura bari bararembeje abaturage bo muri Kenya babiba amatungo yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *