Uburusiya bwaburiye Amerika,n’ibihugu by’iburayi gukomeza gufasha Ukraine bayiha intwaro ko ari ubushotoranyi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wungirije w’u Burusiya, Sergei Ryabkov yatangaje ko ibihugu birimo leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’ibihugu by’iburayi biri gukomeza biha ubufasaha bw’intwaro Ukraine ari ubushotoranyi kandi ko isaha ni saha bashobora kurasa ahabitse izo ntwaro zatanzwe nibyo bihugu.

Yakomeje agaragaza ko gufasha Ukraine bayiha intwaro ko atari ibintu bakwihanganira nagato.

Ubwo Perezida Putin yatangizaga intambara muri Ukraine ibigu bitandukanye birimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika byatangiye gufatira ibihano bitandukanye by’ubukungu igihugu cy’Uburusiya ndetse bimwe bitangira no gutanga inkunga y’intwaro aho bigamije guca intege ingabo za Putin,nubwo ariko ibi biri gukorwa ingabo z’uburusiya ntiziracika intege ahubwo barashaka gufata ubutegetsi bwa Volodymyr Zelenskyy.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy amaze igihe ahamagarira amahanga kumufasha bakamuha intwaro kugira ngo agamburuze u Burusiya bumwugarije.

Sena ya Amerika iherutse kwemeza   ubufasha bwa gisirikare bwa miliyari 6.5 z’amadolari agenewe Ukraine.Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nawo uherutse kwemeza miliyoni 450 z’amayero yo kugura intwaro zizafasha Ukraine mu guhangana n’ingabo za Putin.

Russia says it could target Western arms supplies to Ukraine | Russia- Ukraine war News | Al Jazeera

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *