Ubushakashatsi bwagaragaje ko urukingo rwa Covid-19 rutagira ingaruka ku bagore batwite n’abonsa

Muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, cyakajije umurego kubera Coronavirus yihinduranyije izwi nka Delta, ubushakashat  bwerekana amakuru atandukanye kuri iki cyorezo, aheruka akaba yarerekanye ko abagore batwite bashobora kwiteza urukingo kuko nta ngaruka rugira ku buzima bwabo.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza, hagaragajwe ko 98% by’abagore batwite barwaye Covid-19 bakajya mu bitaro kuva muri Gicurasi batari barikingije, mu gihe abikingije ari 2% bakaba bataragize ibyago byo kuremba cyane.Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryari riherutse gutangaza ko ababyeyi batwite baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na Delta, bityo basabwa kwihutira kwikingiza bitewe n’uko umubiri wabo uba usanganye intege nke mu gihe batwite.

Ibarurishambare  yerekana ko 33% by’ababyeyi batwite bahawe ibitaro kubera Delta, baba bakeneye gushyirwa ku byuma bibongerera umwuka, ikaba ari imibare ishobora no kugera kuri 50% mu bice bimwe na bimwe, naho 15% muri bo bakaba bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye.Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore batwite bagera ku 2000 mu bigo 43 byita ku barwayi ba Covid-19 mu Bwongereza, bwagaragaje ko abana bavutse ku mubyeyi wanduye, bakunze kuvuka bafite ibiro bicye n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Ababyeyi batwite baragirwa inama yo kwikingiza Covid-19 kuko bigabanya ibyago bahura na byo, dore ko umwe mu bagore batanu batwite, yaragaragaje ibimenyetso bikomeye bya Covid-19, abyara umwana utagejeje igihe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko umubyeyi wikingije aba afite amahirwe menshi yo guha ku budahangarwa yifitemo umwana uri mu nda ye.

Ibihugu bimwe na bimwe nka Australie byamaze gufata iya mbere bikangurira abagore batwite n’abakobwa barengeje imyaka 16 kwikingiza vuba nubwo ibura ry’inkingo ryatumye abari hejuru y’imyaka 40 ari bo bashyirwa ku isonga.OMS inakangurira ababyeyi bonsa kwikingiza kandi ntibahagarike konsa kuko urukingo nta ngaruka rushobora guteza ku mwana wonse amashereka y’umubyeyi wakingiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *