BBC itangaza ko Papa yari yitezwe gutangira urwo ruzinduko rw’iminsi itatu ku wa gatanu.Mbere yaho ku wa kabiri, Vatican yari yavuze ko ateganya gukomeza iyo gahunda y’uruzinduko rwe nubwo yari arwaye mu mpera y’icyumweru gishize.
Ubuzima bwa Papa Francis ntibwifashe neza nyuma yo kurwara ibicurane no kubabuka ibihaha byatumye abaganga bamwangira kujya mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Dubai.
Vatican yagize iti: “Nubwo uko Nyirubutungane ameze mu by’ubuzima muri rusange kwateye intambwe nziza ku bijyanye n’ibicurane no kubabuka kw’urwungano rw’ubuhumekero,abaganga basabye papa kudakora urugendo ruteganyijwe rwo mu minsi iri imbere rwo kujya i Dubai.”
Ku wa gatandatu, Papa yaretse gahunda z’ibikorwa yari gukora kubera icyo Vatican yise “ibimenyetso byoroheje by’ibicurane”. Yanyujijwe mu cyuma, ibisubizo bigaragaza ko nta musonga (pneumonia) arwaye, ariko ibyo bizamini bigaragaza ko habayeho ukubabuka guto kw’ibihaha bye.
Muri gahunda y’umugisha atanga buri cyumweru hamwe n’ubutumwa atanga ku cyumweru, yagaragaye yicaye muri shapele yo mu rugo iwe, aho kuba ari mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero, mu gihe umwe mu baba bamuri hafi yasomye ubutumwa bwe, ndetse igipfuko gifashe umuheha (tube) wo kwa muganga unyuramo serumu cyabonekaga mu kiganza cye.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.