Ubwiyongere bwa Covid 19 muri leta zunzwe ubumwe za America bwatangiye kugana habi

Umujnama wa Joe Biden atangaza ko ubwoko bwa virus ya Delta ari bwo buri gutuma imibare izamuka cyane ahantu hari abantu bacye bakingiwe.

Yatangaje ko abashinzwe ubuzima bari kureba niba basubizaho uburyo bwo kwambara agapfukamunwa no ku bantu bakingiwe, mu kurwanya ubwo bwiyongere.Atngaza kandi ko bari kureba niba batatera doze y’urukingo y’inyongera ku bantu bageramiwe.umujyanama mukuru wa Perezida Joe Biden mu buvuzi, ku cyumweru yabwiye CNN ko coronavirus “yabaye icyorezo mu bantu batakingiwe”.

49% by’abatuye US – bahawe inkingo zose, nk’uko imibare y’ababishinzwe ibyerekana.ubu ngubu imibare ya buri munsi ya Covid 19 yongeye kuzamuka muri Amerika nyuma yo kumanuka mu kwa gatanu n’ukwa gatandatu.Uku kwiyongera gushya, hamwe na hamwe, bavuga ko guterwa n’ubwoko bwa Delta bwandura vuba cyane.

ubwiyongere bukabije buri kugararagara cyane muri leta za:Florida, Texas na Missouri. umuhanga mu kubaga abarwanyi Vivek Murthy yavuze ko 99.5% by’imfu nshya za Covid ari abantu batakingiwe.

Yatangaje ko “yakozwe ku mutima” no kuba ba guverineri b’Abarepubulikani ba Arkansas na Florida bari gushishikariza abantu kwikingiza. Aba bombi mu bihe byashize baneguraga inama za Dr Fauci.

 Dr Fauci avuga ko leta zimwe zamaze gusubizaho amabwiriza y’agapfukamunwa ahari abantu benshi no mu nzu zihuriramo abantu, mu kurwanya ubwandu bushya.

 Los Angeles, agapfukamunwa ubu ni itegeko mu nyubako rusange ku bakingiwe n’abatarakingiwe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *