Ubwoba ni bwose ku baturage ba Moscou Bategetswe Kutajya Ku Kazi Kuwa Mbere

Umuyobozi w’umutwe w’abacancuro wa Wagner, Evgeni Prigozhin, amaze gusohora ubutumwa avuga ko ahagaritse gahunda yo gutera umujyi wa Moscou.

Avuga ko atifuza kumena amaraso y’Abarusiya.

Hari amakuru avuga ko abikoze nyuma y’ibiganiro na Prezida Alexander Lukashenko wa Belarusiya wamusabye guhagarika kohereza abarwanyi be I Moscou.

Umuyobozi w’umujyi wa Moscou, Sergei Sobyanin, kuri uyu wa Gatandatu yari yatangaje ko ibintu bitameze neza mu mujyi ayobora, asaba abatuye uwo mujyi kuguma mu ngo zabo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Abivuze nyuma yuko abarwanyi b’umutwe w’abacancuro ba Wagner batangaje ko batangije intambara yo gukuraho ubutegetsi bwa Prezida Vladmir Putin.

Uyu mutwe usanzwe ukoreshwa n’igisirikari cy’Uburusiya mu bikorwa bitandukanye birimo no mu ntambara icyo gihugu kirwana na Ukraine.

Umuyobozi wa Wagner yavuze ko bari mu nzira berekeza I Moscou bava mu majyepfo y’igihugu.

Mu itangazo, umuyobozi w’umujyi wa Moscou yanasabye abakozi kutajya mu kazi kuwa mbere.

Hagati aho, ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yaburiye ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi kwirinda kuririra ku bibazo igihugu kirimo, kugirango bagere ku ntego zabo zo kurwanya no gusenya Uburusiya.

Mu itangazo, iyo ministeri yavuze ko ibibazo biri mu gisirikari bitazakoma mu nkokora operasiyo zabo muri Ukraine.

Src:.radiyoyacuvoa

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *