Uganda: Umugore yahishuye uko Imana yamutegetse gutegereza akarongorwa n’uwahoze ari umukunzi w’inshuti ye.

Umugore wo mu gihugu cya Uganda witwa Jullian Atukwatse, yavuze uko yahuye n’umugabo we, Emmanuel Bujjingo, ndetse n’uburyo Imana yamubwiye kumutegereza, nubwo yari umukunzi w’uwahoze ari inshuti ye.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Mywedding, Jullian yatangaje ko yahuye na Emmanuel bwa mbere ku rusengero rwa Watoto mu mujyi rwagati aho bari bagiye gusengera nimugoroba.

Ku bwe, yajyanye n’inshuti ye, yari yazanye n’umukunzi we (Emmanuel) atigeze ahura nawe na rimwe.

Ati: “Yanyeretse umukunzi we (Emmanuel) ariko mvugishije ukuri, ntabwo nakunze imiterere ye n’ubunini. Nagerageje kumuca intege ariko akomeza kumbwira ukuntu umusore yari mwiza cyane cyane n’urukundo akunda Imana”.

Iyi nshuti ya Emmanuel na Julian n’umukunzi we baratandukanye nyuma yigihe gito nubwo bombi bari bamaze kuba inshuti nyazo.

Nyuma yigihe gito, yatangiye gukundana n’indi nshuti ya Jullian, nayo ntibyaramba.

Emmanuel ati: “Umubano n’umuntu nakundaga icyo gihe ntabwo wagenze neza kubera impamvu zijyanye no kwizerana no guhemukirana”.

“Nubwo byari bimeze bityo ariko, twakomeje kuba inshuti na Jullian. Ntakintu cyari hagati ya Jullian nanjye kugeza igihe umubano narimo wananiranye. Nahise nongera guhura na Jullian cyane kuruta uko twari tuziranye”.

Jullian Atukwatse yagerageje kunga Emmanuel Bujjingo n’uwahoze ari ari umukunzi we ariko ntibyagenda neza kuko Emmanuel yari yahisemo gukomeza.

Emmanuel yavuze ko nk’uko yakundaga Jullian kubera ubwiza bwe buhebuje, cyane cyane amaso ye akurura, kumvira Imana nibyo byamukuye mu birenge.

Ku rundi ruhande, Jullian Atukwatse yavuze ko yakunze Emmanuel Bujjingo kubera gukura mu mwuka, imico ndetse n’ibitekerezo. Yongeyeho ko abantu benshi badakunda amahame ya Emmanuel ariko aricyo akunda cyane kuri we.

“Natangiye ‘kumva’ Imana binyuze mu nzozi. Imana yantegetse gusiga uwahoze ari umukunzi wanjye nkamutegereza, sinshobora kwizera ko mubagabo bose bari hanze aha, Imana yashakaga ko ntegereza Emmanuel. Twashyingiranywe twishimye kandi icyo navuga ni uko amahitamo y’Imana ahora ari meza”.

Ntibyatinze Emmanuel ansaba kumubera umufasha kuko bari basanzwe ari inshuti magara.

Yabinsabye imbere ya Kukyala nta mpeta nuko mvuga YEGO kuko nari nzi ko ari we wanjye.

Ati: “Nategereje rwose impeta kubusa ndaheba. Igihe kimwe narahebye, ntekereza ko ibintu bimwe bitagenewe kuri njye”.

“Amaherezo yaje kubinsaba mubukwe bw’inshuti, nyuma yamezi atandatu dukundana ariko kubera ko n’uwari wararetse natekereje ko bitazaba ikibazo kinini ariko nkeka ko aribyo, byari bimeze kandi biracyahari kuko burigihe iyo ndebye ku mafoto na videwo biranshimisha cyane”.

Emmanuel Bujjingo, wari umugabo mwiza mu bukwe bw’inshuti amuhagarariye, yari yamaze gutegura iki cyifuzo cye hamwe ninshuti ye n’umugeni we.

Umugambi wari uwo gutuma umugeni amushyikiriza indabyo byerekana ko ariwe ukurikira umurongo.

Ati: “Ubwo bamuhaga indabyo, mpagarara inyuma yabo, baca inzira, nibwo napfukamye mfashe impeta. Yacitse intege. Ibyishimo bye byarogoye ijambo ryanjye nari natoranijwe neza kumubwira. Gusa nashyize impeta ku rutoki rwe hanyuma muri iryo joro mwoherereza ijambo ryanjye kuri Whatsapp“.

Aba bombi (Jullian Atukwatse na Emmanuel Bujjingo) bashakanye ku ya 26 Kamena 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *