Uganda yakuyeho ibyo kwipimishiriza ku kibuga cy’indege ku bavuye mu mahanga

Leta ya Uganda yakuyeho amabwiriza yategekaga abavuye mu mahanga banyuze ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe kwipimisha Covid-19 hakoreshejwe ibizamini bya PCR.

 

Ubu ushaka iyo serivisi azajya ayihabwa ariko abikore ku bushake bwe. Guhera mu Ukwakira umwaka ushize, abagenzi bose bavuye mu mahanga basabwaga kwipimisha hakoreshejwe PCR, kabone n’ubwo uwipimisha aho avuye baba bamaze kumupima.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uwo mwanzuro wakuweho kuko ubwandu bukomeje kugabanuka ku kibuga cy’indege.

Icyakora nubwo umwanzuro wafashwe, abagenzi bavuye muri Uganda cyangwa abayijemo, bazajya babanza kwipimisha no kugaragaza ko batanduye.

Uganda iri kwigobotora icyiciro cya gatatu cy’ubwandu bukomeye bwa Covid-19 yo mu bwoko bwa Omicron.

Hashize iminsi haboneka abarwayi bashya bagera kuri 50, mu gihe inkingo zisaga miliyoni 15 zimaze gutangwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *