Uganda:ADF yakoze ibisa nubunyamaswa

Abarwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe w’iterabwoba wa ADF, bagabye igitero ku ishuri ryo mu Karere ka Kasese muri Uganda, bica abanyeshuri 25 babahengereye basinziriye. Iri shuri ryabarizwagamo abanyeshuri 50, kugeza ubu habonetse abarokotse batatu mu gihe abandi barenga 20 bashimuswe.

Iki gitero cyagabwe ku Ishuri ryisumbuye rya Peter Hunter Secondary School riherereye ahitwa Nyabugando, hafi y’Umupaka uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, ubwo abanyeshuri biga muri iri shuri bari baryamye basinziriye mu macumbi yabo.

Iki gitero cyagabwe kuri iri shuri ryigamo abana b’abahungu gusa, cyaje guhoshwa n’inzego z’igisirikare na Polisi zizobereye mu by’intambara mu buryo budasanzwe zahise zoherezwa kuri iri shuri kugira ngo bamurure aba barwanyi.

Izi nyeshyamba zagabye igitero ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu mutwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bwa Uganda, usanzwe ufite ibirindiro, zanasize zinatwitse imodoka y’iri shuri, ubundi zinjira mu bubiko bwaryo, ziba ibirimo ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho.

Bivugwa kandi ko aba barwanyi banashimuse abanyeshuri bo muri iki kigo cy’ishuri, bataramenyekana umubare mbere yo kugira ngo zisubire muri DRC.

Mu banyeshuri babarirwa muri 50 bo muri iri shuri, habonetse batatu barokotse iki gitero, mu gihe abandi barenga 20 bikekwa ko bashimuswe n’izi nyeshyamba.

Ni igitero kibayeho ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’umwaka umwe, aho mu kwezi k’Ukuboza 2022, abarwanyi b’uyu mutwe wa ADF bari bagabye ibindi bitero ku butaka bwa Uganda baturutse muri DRC, bwo igisirikare kikivuganamo ibyehebe 11.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,+250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *