Uko byagenze kugira ngo umunyarwenya Nyaxo afungirwe i Burundi akurikiranyweho guhungabanya umutekano w’umukuru w’igihugu

Ifungwa ry’umunyarwenya Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo ryamenyekanye kuwa 6 tariki 9 ukuboza, gusa byamenyekanye amaze icyumweru kirenga.

Amakuru Dukesha abantu be ba hafi ndetse bigashimangirwa na Dj Brianne uri mu bakomeye mu myidagaduro nyarwanda bose bahuriza ku kuba Nyaxo afungiwe i Burundi ndetse akurikiranyweho guhungabanya umutekano wa President.

Dj Brianne asobanura ibi yavuze ko bitangira Nyaxo nabandi bari barimo gufata Video ni uko maze abashinzwe umutekano wa President barababwira ngo aho bari gufatira amashusho bagomba kuhava vuba ngo kuko hagiye guca umukuru w’igihugu cy’u Burundi.

Gusa ngo Nyaxo nabo bari kumwe nti bahise babikora ahubwo bakomeje gukora gahunda zabo, bidatinze rero bahise babafata barabafunga babakekera ko baba bashaka guhungabanya umutekano wa President, nyuma yo kubabwira gutanga inzirira ariko ngo bakavunira ibiti mu matwi.

Aya ni amakuru y’ibiri ku vugwa aha hanze gusa nta rwego rubishinzwe rurashimangira aya makuru ari kuvugwa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *