Uko wahosha amakimbirane yo mu miryango

Mu miryango nyarwanda myinshi, hakunze kurangwamo ubwumvikane buke ariko bushobora guterwa n’impamvu nyinshi nk’imyumvire, imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bagize umuryango,  ariko cyane cyane izishingiye ku mitungo, kuko nk’uko bigaragara  mu bibazo bikunze kugezwa ku buyobozi, ibyishi biba ari ho bifite inkomoko, ku rundi ruhande kandi Polisi nayo, mu birego by’ibyaha bikorwa hagati y’abafitanye amasano yakira, ibyinshi biba bifite inkomoko ku mitungo.

Nk’uko bikunze kugaragara, amakimbirane ava hagati y’abatanga imitungo aribo babyeyi ndetse n’abayihabwa aribo bana; cyangwa se akava hagati y’abavandimwe igihe batishimiye uko bagabanyijwe imitungo n’ababyeyi babo, nabyo bikabaviramo gukimbirana igihe ababyeyi badakosoye amakosa niba hari aho bayakoze, aha ntitwirengagiza kandi imyitwarire n’ingeso bidahwitse nk’ubusinzi n’ibindi,  bya bamwe mu bagize umuryango nabyo bikurura impagarara za hato na hato.

Abana bari kubyiruka bafite uruhe ruhare mu gukemura ibibazo bigaragara mu miryango

Ushobora gukura usanga imiryango yanyu irangwamo amakimbirane adashira , ashingiye ku mitungo , ubujiji, urwicyekwe, n’ibindi bitandukanye bitera amakimbirane mu miryango. Icyo abakiri bato baba bagomba gukora ni ukwirinda munyangire, no kugendera ku rwango wakuze bakubwira rimwe na rimwe utazi aho byaturutse.

Gerageza kuba umunyakuri, mbere yo kwemera ko kanaka ari mubi gerageza kubanza gushaka ukuri kwabyo ,wigendera kubyo ababyeyi bawe bakubwira cyangwa ibyo wumva hanze bavuga.

Ikindi nuko igihe ababyeyi bawe bafite ikibazo n’umuryango runaka , wikumva ko buri gihe ababyeyi bawe baba bari mu kuri, gerageza kuganiriza abayeyi bawe ubabaza uko ikibazo cyatangiye, ndetse utangire ushake uburyo wagicyemura binyuze mu biganiro.

Iyo witegereje neza usanga ibibazo byinshi bigaragara mu miryango, hafi ya byose biba bishingiye ku bintu 2, aribyo imitungo n’ishyari, ibi na none bikaba biterwa n’ubujiji kubera ko ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’ibigo bitandukanye byagaragaje ko amakimbirane yo mu miryango amenshi agaragara mu miryango itaragize amahirwe yo kwiga kubera ko usanaga bahagarara ku by obo bibwira kabone niyo yaba ari amakosa.

Nakora iki mu gihe nsanze amakimbirane ari mu muryango ababyeyi bange babigiramo uruhare?

Nibyo birashoboka ko ababyeyi bawe bafite uruhare runini ku makimbirane ari kugaragara mu muryango, wenda kubera ko nabo hari umuntu wababeshye nabo bakabifata nk’ukuri , igihe usanze mama wawe cyangwa papa wawe ariwe nyirabayazana mwegere utamubwira nabi umubwire ko hari icyo wifuza ko muganira, biba byiza iyo muganiye muri cya gihe ubona yishimye.

Hanyuma umubwire uti: “ Mama cyangwa se papa wari uzi ko namenye ukuri kubijyanye n’amakimbirane tumaze igihe dufitanye no kwa kanaka, namenye ko ataribo baturogeye inka, ushobora kumubwira uti nabajije umuganga w’amatungo ambwira ko iriya ari indwara ibaho kandi impamvu yapfuye nuko tutayivuje.” Bizatuma nawe yicara abitekerezeho ,azahita akubaza ati: “ Ubu se ukuntu nabikwirakwije ahantu hose nzamuhinguka imbere ye gute, uzaba ubonye umwanya mwiza wo kubahuza.” Gusaba imbabazi ntabwo biba byoroshye gusa nta kintu gishimisha nko gusaba imbabazi ukazihabwa gusa gutanga imbabazi bishimisha kurushaho.

         Uko wahosha amakimbirane

Muzirikane ko kuba mutabona ibintu kimwe bitagakwiye kuba intandaro yo kwangana . Amakimbirane nta kiza na kimwe ashobora kubagezaho kitari , ubwicanyi, urwangano n’ ibindi korwa bibi umwe ashobora gukorera undi. Uko mukemura amakimbirane ni byo bishobora gutuma mugira amahoro mu muryango cyangwa mukayabura. Reka turebe bimwe mu byabafasha guhosha amakimbirane mu rugo rwanyu.

1.    NTUKIHORERE

 

Burya ngo ururimi rwoshywa n’urundi. Iyo mugenzi wawe agusembuye, maze ntumusubize bishobora gutuma acururuka. Ubwo rero ntukihorere mu gihe ushotowe. Kwifata bizagaragaza ko wiyubaha kandi ko wihesha agaciro. Jya uzirikana ko amahoro ari yo y’ingenzi kuruta gushaka kwerekana ko nawe ufite imbaraga zo guhanagana no kurwana kwerekana ko mugenzi wawe ariwe uri mu makosa.

2 . JYA WITA KU BYIYUMVO BY’ABAGIZE UMURYANGO WAWE

Iyo uteze umuntu amatwi witonze, ntumuce mu ijambo, kandi ntumukekere ibibi, amaherezo aracururuka, amahoro agahinda. Aho kumukeka amababa, ujye uzirikana ibyiyumvo bye. Nanone nakora ikosa bitewe no kudatungana, ntukagire ngo ni ubugome. Umuntu ashobora kuvuga nabi atabigambiriye kandi atagamije kwihorera, ahubwo abitewe no guhubuka ,uburakari cyangwa ubujiji.

3.JYA UFATA IGIHE UBANZE UTUZE

Niba uburakari butangiye kuzamuka, byaba byiza wigendeye mu kinyabupfura, kugira ngo ubanze ucururuke. Ariko bitavuze ko ugomba gukwepa ibibazo cyangwa ngo ugaragaze uburyarya werekana ko nta kibazo gihari , ahubwo iyo ufashe umwanya ugatekereza kubyabaye witonze bituma ufata umwanzuro ukwiye kubera ko uba wabanje kubitekerezaho.

4. JYA UVUGA IJAMBO MU GIHE CYARYO

Kubwira mugenzi wawe amagambo amukomeretsa nta kindi bimara, uretse gutuma ibintu birushaho kuzamba. Aho kubigenza utyo, ujye ushakisha amagambo yacururutsa uwo umuvandimwe wawe, akamugusha neza. Aho kumutekerereza, ujye wicisha bugufi umusabe ibisobanuro, kandi umushimire mu gihe agufashije gosobanukirwa neza.

5. JYA WIRINDA GUKANKAMA

Iyo umwe mu bagize umuryango ananiwe kwifata mu gihe arakaye, ashobora gusembura mugenzi we. Ku bw’ibyo ujye wirinda gukankama no gutukana nubwo waba wumva ko warenganyijwe.  Nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma uhutaza mu genzi wawe kabone niyo yaba akubwiye nabi cyangwa hari ibyo mutumvikanaho. Nanone ntiwagombye kumuninura, kumutesha agaciro cyangwa ngo umuhohotere mu bundi buryo.

Polisi kandi  iragira inama ikomeje abantu bose bafite ibibazo mu miryango yabo ko babikemura vuba kuko aho bimaze igihe, bibaviramo gukora ibyaha nk’ibyo gukubita no gukomeretsa tutibagiwe n’ubwicanyi hagati y’abavandimwe, ababyeyi n’abana cyangwa hagati y’abashakanye. Ibi byose bikaba biteza umutekano muke kuri iyi miryango by’umwihariko ndetse no ku gihugu muri rusange.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *