Ukraine: Amerika ivuga ko Uburusiya ubu buri gutegura imbarutso yo gutera

Uburusiya buri guhimba impamvu yaba imbarutso yo gutera Ukraine mu minsi iri imbere, nk’uko leta ya Amerika ibivuga.

Kuwa kane Perezida Joe Biden yavuze ko ibitero bya gisirikare bishobora gutangira vuba, ariko ashimangira ko igisubizo cya dipolomasi kigishoboka.

Umukozi we ukuriye ububanyi n’amahanga nyuma nawe yabwiye UN inzira zitandukanye Uburusiya bushobora guhimbamo impamvu yo gutera.

Uburusiya buvuga ko ibi “nta shingiro bifite” bushinja Amerika guhembera amakimbirane.

Uburusiya bwakomeje guhakana imigambi yo gutera Ukraine. Moscow kandi ivuga ko iri kuvana ingabo hafi y’umupaka wayo n’uwo muturanyi w’iburengerazuba, ibi ariko byahakanywe n’ibihugu by’iburengerazuba.

Perezida Biden yabwiye abanyamakuru ati: “Dufite impamvu zo kwemera ko bari mu gikorwa cyo gushaka imbarutso y’ikinyoma kugira ngo binjire.”

Imbarutso y’ikinyoma ni igikorwa igihugu gikora cyerekana ko inyungu zacyo zasagariwe kugira ngo gisobanure impamvu yo kwihimura.

Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika nyuma nawe yabwiye akanama gashinzwe umutekano ka ONU ko Uburusiya buri gutegura igikorwa nk’icyo.

Yavuze ko batazi neza igishobora kwifashishwa n’Uburusiya nk’imbarutso, ariko ko mu bishoboka harimo “guhimba igitero cy’iterabwoba mu Burusiya, guhimba ko babonye abantu benshi bahambwe mu kivunge, gutegura igitero cya drone ku basivile, cyangwa igitero kitari ukuri – cyangwa nyacyo – cy’intwaro z’ubumara.”

Blinken avuga ko ibyo birangiye leta y’Uburusiya yahita ikoranya inama y’igitaraganya yo kurengera ubwoko bw’Abarusiya muri Ukraine – maze misile na bombe z’Uburusiya zigatangira kuraswa muri Ukraine.

Amerika nta bimenyetso yatanze by’ibi abategetsi bayo bavuga, ndetse Blinken yavuze ko hari abantu bashobora kubishidikanya.

Ati: “Ariko reka nsobanure neza. Uyu munsi ntabwo ndi hano gutangiza intambara ahubwo kuyirinda.”

Izo mpungenge zasubiwemo kandi n’ibindi bihugu by’iburengerazuba. Umunyabanga mukuru wa NATO General Jens Stoltenberg yaburiye ko hashobora kuba “impamvu y’igitero cya gisirikare”, mu gihe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Ubwongereza Liz Truss na Minisitiri w’Intebe Boris Johnson nabo bavuze ko Uburusiya buri gutegura impamvu yaba imbarutso yo gutera.

Ibi bibaye mu gihe kuwa kane habaye gukozanyaho hagati y’ingabo za Ukraine n’inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine.

Nubwo hashize imyaka myinshi barumvikanye agahenge ko guhagarika imirwano gukozanyaho gutya si bishya. Buri ruhande rurashinja urundi kuba nyirabayazana w’imirwano yo kuwa kane.

Src:BBC Gahuzamiryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *