Ukraine irashinjwa Urupfu rwa Darya Dugina umukobwa w’inshuti ya Putin

U Burusiya bwashinje inzego z’ubutasi za Ukraine uruhare mu kwica Darya Dugina, umukobwa ufite se w’inshuti y’akadasohoka ya Perezida Vladimir Putin.

Darya Dugina w’imyaka 29 usanzwe ari umunyamakuru, yiciwe mu gitero cy’ibisasu byaturikanye imodoka ye hafi y’umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, kuwa Gatandatu.

Bivugwa ko yishwe kubera ko se Alexander Dugin ari umuntu wa hafi wa Perezida Putin nkuko BBC yabitangaje.

Ukraine yahakanye ko ntaho ihuriye n’urupfu rw’uwo mukobwa nubwo u Burusiya bukomeje kuyishinja.

Urwego rw’ubutasi rw’u Burusiya (FSB) rwatangaje ko hari umugore winjiye mu Burusiya muri Nyakanga uyu mwaka akazana n’umwana we muto, ari maneko ya Ukraine.

Uwo mugore amaze kugera i Moscow ngo yagiye gukodesha inzu mu nyubako Darya Dugina yabagamo, atangira kumucungira hafi.

FSB yatangaje ko imodoka ya Darya Dugina imaze guturikanwa n’igisasu uwo mugore washyize mu majwi yahise atorokera muri Estonia.

Dugina yishwe avuye mu birori na se mu gace kari hafi ya Moscow. We na se bari bateguye gutaha mu modoka imwe ariko biza guhinduka nyuma.

Inzego z’ubutasi zavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser ya Dugina yari yatezwemo ibiturika mbere.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *