Ukraine irasumbirijwe,Zelenskyy avuga ko imbunda basigaranye zitabafasha guhanganira n’u Burusiya muri Mariupol

Volodymyr Zelensky  Perezida wa Ukraine yatangaje ko imbunda ingabo z’igihugu cye ziri gukoresa zirwana n’iz’u Burusiya mu karere ka Mariupol kari kuberamo imirwano,zitabafasha kunesha umwanzi

Ibi Zelensky yabitangaje ubwo yari  mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, cyifashishije ikoranabuhanga rihuza amashushorya video conference.

yagize ati: “Ntabwo byashoboka kurokora Mariupol mu gihe ibindi bifaru n’indege. Ukraine ntabwo yashobora guhanura misile z’Abarusiya ikoresheje imbunda ntoya na za mashinigani.”

Yagumye atagaza  ko Ukraine imaze igihe kinini itegereje intwaro zagombaga guturuka mu ibihugu bigize umuryango NATO, ariko amaso yaheze mu kirere. Yibajije ati: “Ni nde uyoboye umuryango w’Uburayi na Atlantic? Ese uracyatewe ubwoba na Moscow?”

Ubwo intambara yari imaze igihe gito itangiye, Pologne yatangaje ko iroherereza Leta Zunze Ubumwe za Amerika indege zose za MiG-29 ifite kugira ngo zizishyikirize Ukraine. Gusa iki gihugu gifatwa nk’igihangange ku Isi, cyavuze ko kitazazakira, kuko ngo byaba ari ukwinjira mu ntambara mu buryo bweruye.

Mu kiganiro na mugenzi we wa Pologne, Perezida Zelensky yagaragaje ko yababajwe no kuba izi ndege zitarageze muri Ukraine ngo ziyifashe kwirwanaho muri iyi ntambara yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022.

Perezida wa Ukraine,yashyizeho itegeko ribuza abagabo bari hagati y'imyaka  18 na 60 guhunga, yashinje amahanga gutererana Ukraine mu gihe isumirijwe  n'ibitero by'u Burusiya. | IBYAMAMARE.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *