Ukraine n’u Burusiya byimuriye ibiganiro mu kindi gihugu

Ukraine n’u Burusiya zageze muri Turikiya, ahagiye kubera ibiganiro bigamije guhagarika intambara imaze igihe gisaka ukwezi.
Mbere y’uko ibiganiro bitangira, byitezwe ko intumwa z’ibihugu byombi zibanza guhura na Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Biteganywa ko ibiganiro bitangira 10:30 ku isaha yo muri icyo gihugu (07:30 ku isaha ngengamasaha, GMT, cyangwa saa 09:30 ku isaha y’i Kigali).

Ibihugu byombi bimaze kugirana ibiganiro inshuro enye, harimo eshatu bahuriye muri Belarus n’imwe bavuganye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky aheruka gutangaza ko igihugu cye cyiteguye kuganira n’u Burusiya ku ngingo zose zirimo no kuba kitazigera kijya muri NATO ((The North Atlantic Treaty Organization).

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *