Umufana ukomeye wa Croatia Miss Ivana umaze kuba izina,yatangaje ko nitwara igikombe azambara ubusa

Uwabaye Miss wa Croatia ‘Ivana Knoll’ amaze kwandika amateka kubera uburyo afanamo ikipe ye y’igihugu avukamo yatangaje ko mu gihe Croatia yatwara igikombe azambara ubusa mu rwego rwo kwishimira itsinzi.

Ni mu minota mike kuru uyu mugoroba tariki 13 Ukuboza 2022 umukino uhuza Croatia na Argentine agatangira aho benshi bari kwibaza uko biza kugenda cyane ko nta kipe igera muri iki cyiciro yoroshye aho bamwe bavuga ko haraca uwambaye.

Umukino uzakurikiraho Tariki 14 Ukuboza 2022 uzahuza ikipe imwe rukumbi yo k’umugabane w’Afurika yageze muri 1/2 kirangiza Maroc, ndetse n’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa inaheruka gutwara iki gikombe izatsinda  hagati yizi ikaba izahura  n’ikipe  irava hagati ya Croatia na Argentine.

Uyu mwari wahogoje benshi kuri ubu yatangaje ko Croatia iramutse yegukanye igikombe cy’isi yakwambara ubusa. Mu kiganiro na German Press abajijwe ku cyo azakora igihugu cye cyegukanye igikombe, yagize ati: ”Idarapo rizagwa.” Yavuze ko azambara ubusa kuko idarapo ariryo ryonyine yari yikinze.

Croatia yageze muri kimwe cya kabiri itsinze Brazil bivuze ko bitatungurana kuba yatsinda Argentine irimo Messi igahita igera ku mukino wa nyuma ubundi Miss agakora ibyo abenshi bategereje.

Ivana Knoll yatangaje ko azambara ubusa Croatia nitwara igikombe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *