Umugabo wari kumwe n’imbwa ye barokotse nyuma y’amezi abiri bahuye n’akaga mu nyanja

Umusare (utwara ubwato) w’Umunya-Australia warokotse amezi abiri ari mu nyanja ya Pasifika arya amafi mabisi ndetse anywa amazi y’imvura ubu “ameze neza cyane”, nkuko umuganga abivuga.

Tim Shaddock, w’imyaka 51, utuye mu mujyi wa Sydney, hamwe n’imbwa ye Bella, mu kwezi kwa Mata (4) bavuye muri Mexico (Mexique) berekeza mu birwa by’Ubufaransa byo hanze y’igihugu byitwa Polynésie française (French Polynesia), ariko ubwato bwangizwa n’inkubi y’umuyaga ikaze ivanze n’imvura hashize ibyumweru bari mu rugendo.

Mu cyumweru gishize batabawe n’ubwato bw’abarobyi nyuma yuko indege ya kajugujugu itahuye aho bari bari.

Umuganga wari uri muri ubwo bwato bw’abarobyi yabwiye igitangazamakuru 9News cyo muri Australia ko uwo mugabo afite “ibimenyetso bisanzwe by’ubuzima”.

Shaddock yatangiye urwo rugendo rwa kilometero zirenga 6,000 avuye mu mujyi wa La Paz wo muri Mexique – ariko nyuma yaho gato ahera mu gihirahiro kuko ibyuma by’ikoranabuhanga by’ubwato bwe byangijwe n’ikirere kibi.

Byatumye uwo musare n’imbwa ye basigara bagenda gahoro gahoro mu mazi magari kandi ateje ibyago y’inyanja ya Pasifika mu gice cy’amajyaruguru.

Ubwo babonwaga nyuma y’amezi abiri bari hafi y’inkombe yo muri Mexique, yari yarananutse kandi afite ubwanwa bwakuze cyane.

Muri videwo yahawe igitangazamakuru 9News cyo muri Australia, yagize ati: “Nanyuze mu kigeragezo kigoye cyane mu nyanja.

“Nkeneye kuruhuka gusa n’ibiryo byiza kuko namaze igihe kirekire ndi jye nyine mu nyanja. Ariko ubundi mfite ubuzima bwiza cyane”.

Shaddock yavuze ko ibikoresho byo kuroba ari byo byatumye akomeza kubaho.

Yanashoboye kudacanirwa n’izuba yikinga mu gice cyo hejuru cy’ubwato bwe.

Nyuma gato yuko atabawe, yagaragaye amwenyura kandi ku kuboko yambaye igikoresho cyo kugenzura umuvuduko w’amaraso.

Anashoboye kurya amafunguro yoroheje.

Ubwo bwato bw’abarobyi bwamutabaye ubu burimo gusubira muri Mexique aho Shaddock azasuzumirwa kwa mugaga ndetse ahabwe ubundi buvuzi nibiba ngombwa.

Src:BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *