Umugabo yasanzwe ku gasozi yapfuye

 Rukundo Célestin w’imyaka 34 y’amavuko yasanzwe yapfiriye hafi y’ingo z’abaturage mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Rukundo Celestin  wari usanzwe akora akazi k’ubukarani mu Mujyi wa Muhanga bamusanze yapfiriye mu Mudugudu wa Rutenga mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.

Amakuru  avuga ko uwo mugabo ku mugoroba wo ku wa Mbere yari yasinze, aza guhura n’abanyerondo bajya kumucumbikishiriza mu rugo rw’uwitwa Habimana Antoine.

Mu gitondo ni bwo bamusanze aryamye hafi y’urugo yapfuye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uwo mugabo kugira ngo hamenyekane icyo yazize.

yagizati “Iperereza riracyakorwa ariko kugeza ubu nta kigaragaza ko ari abanyerondo bamukubise kuko uyu muntu yari yasinze agenda. Ariko iperereza riracyakomeje kugira ngo tubashe gukusanya andi makuru tumenye intandaro y’urupfu rwe.”

Umurambo wa Rukundo wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *