Umuganga n’umuforomokazi bahagaritswe mu kazi kubera kubangamira abarwayi batera akabariro

Muri Tanzaniya  Umuganga n’umuforomokazi bahagaritswe kubera kubangamira abarwayi bashinzwe kwitaho,ubwo bakoreraga imibonano mpuzabitsina mu bitaro,urusaku rwabo rukumvikana mu macumbi y’abarwayi. Ibi byabereye mu bitaro bya Tabora.

Amakuru avuga ko aba bakozi bombi bashinzwe kuvura, bari bamenyereye kwirengagiza ko abarwayi babo bahari,bagaterera akabariro mu nyubako imwe yo muri ibyo bitaro,urusaku rwabo rukabangamira abarwayi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru  Mwananchi.co.tz avuga  ko abarwayi bari mu cyumba kiri hafi y’aho aba baganga batereraga akabariro barambiwe iyi myitwarire yabo,bahita bajya kuregera abayobozi b’ibitaro.

Ku wa mbere, tariki ya 29 Ugushyingo, Komiseri w’akarere ka Kaliua (DC), Paul Chacha yagiranye inama n’abakozi b’ubuzima, aho yatangaje ko bahagaritse abo bakozi bombi.

Yagaragaje ko hashyizweho komite ishinzwe imyitwarire kugira ngo ikore iperereza kuri iki kibazo kandi ko raporo yayo izagaragaza ibihano byafatirwa uyu muganga n’umuforomokazi.

Yavuze ko ibitaro bitazakingira ikibaba aba bakozi bashinzwe ubuzima bagaragaje imyitwarire idahwitse igihe iyi komite izasanga bahamwa n’icyaha.

Bivugwa ko ibi bitaro byavuzwemo aba baganga,no mu minsi yashize byabaye igitaramo nyuma y’aho umwe mu baganga babyo akuyemo inda mu buryo butemewe.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *