Umuganga wa mbere yishwe na Ebola muri Uganda

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gihangayikishije  mu gihugu cya Uganda cyishe abakozi 2 bakora mu nzego z’ubuvuzi nkuko Minisiteri y’ubuzima yabitanagaje.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022 nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng yemeje aya makuru ko Dr Ali Muhammad yishwe na Ebola.

Nkuko aya makuru avuga nuko uyu muganga witwa Muhammad ukomoka mu gihugu cya Tanzania akaba yarafite imyaka 37 akaba yaraje mu gihugu cya Uganda aje kwiga ’Masters’ mu bijyanye no kubaga.Uyu muganga yakoreraga mu bitero bya Mubende akagace kagaragayemo iki cyorezo.

Dr Muhammad yapfuye mu rukerera rwo kuruyu wa gatandatu aguye aho yahererwaga ubuvuzi nk’uko inkuru ya Chimpreports ibivuga.

Uyu muganga yasanzwemo virusi ya Ebola ku wa 26 Nzeri ahita ashyirwa mu kato. Ni we muganga wa mbere wishwe na Ebola nyuma y’umubyaza na we ukekwaho kuba ari yo yazize kuko yapfuye mbere yo gupimwa.

Tariki 30 Nzeri 2022 inzego z’ubuzima mu gihugu cya Uganda zari zataze amakuru yavugaga ko abaganga batanu ari bo bamaze kwandura Ebola. Guverinoma ya Uganda yatangaje ko banduriye mu karere ka Mubende, aho bari bamaze iminsi batanga umusanzu mu guhangana n’icyo cyorezo kihamaze ibyumweru bisaga bibiri.

Ebola yatangiye kugaragara tariki 20 Nzeri 2022 ubwo hatangazwaga hari umuntu wapfuye nyuma yo gupimwa bagasanga ari icyorezo cya Ebola cya muhitanye.

Iyi Ebola iri mu gihugu cya Uganda  ni iyo mu bwoko bwiswe ubwo muri Sudan, ivugwaho kugira ubukana buke ugereranyije n’ubwa Ebola zisanzwe.

Leta ya Uganda itangaza ko abantu 35 aribo bamaze kwandura Ebola mu gihe bavuga ko 8 muribo aribo bamaze guhitanwa nayo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *