Umugeni yapfuye nyuma y’icyumweru kimwe akoze ubukwe kubera uburyo bwo kuboneza urubyaro yafashe

Umukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga,Joanna Namutebi Wabwire uzwi nka Joanna Kizito mu binyamakuru ku mbuga nkoranyambaga yapfuye nyuma y’iminsi mike ashyingiwe.

Ku wa gatanu, tariki ya 17 Ukuboza 2021,uyu mukobwa w’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Gayaza Robina Kizito yashakanye n’umukunzi we Derrick Wabwire mu birori byiza byabereye kuri All Saints Cathedral, nyuma baza kubakira muri Sheraton Hotel, Kampala.

Nk’uko amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa CID, Charles Twiine, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri Naguru mu ntangiriro ziki cyumweru, abashakanye baraye muri hoteri ya Sheraton bitegura kujya mu kwezi kwa buki.

Ariko, kuwa gatandatu, abashakanye bahisemo kubanza kujya mu bitaro by’abagore i Bukoto gufata inshinge zo kuboneza urubyaro.

Twine yagize ati:Bakigera ku bitaro, abaganga babagiriye inama yo gufata intrauterine device (IUD). “Yarasuzumwe ariko nyababyeyi ye ntabwo yari ihagaze neza.Abaganga bamuhaye amazi bizeye ko bishoboka ko bizahuza nyababyeyi. Byagaragaye kandi ko na we yari afite imihango kandi yiyiriza ubusa. ”

Polisi yavuze ko umuganga w’ubuzima bw’imyororokere yabagiriye inama ko umuntu ufite imihango adashobora gufata IUD, ariko nyuma y’impamvu zitazwi, bamwizamo ubwo buryo maze agira ububabare bukabije bwo mu gifu araremba.

Uwo mugeni yahawe ubuvuzi ariko ntibyagira icyo bitanga.Yahise yoherezwa mu bitaro bya Victoria,ari muri koma.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ibitaro bya Women Hospital International,Arthur Metso, ngo abo bashakanye basabye ubufasha mu kuboneza urubyaro, ariko nyuma yo gushyirwamo igikoresho cya IUD cyo kuboneza urubyaro, Joanna yagize ikibazo bituma abaganga bamwitagaho bahita bamwohereza ahandi kugira ngo arusheho kwitabwaho.

Ku wa gatatu, abaganga bane bo muri ibyo bitaro batoranyijwe n’abapolisi kugira ngo babazwe.

 

Joanna yitabye Imana nyuma yo kuvurwa ntibigire icyo bitanga.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *