Umugore n’umugabo bafashwe babaga inka bikekwa ko bibye

Mu Karere ka Musanze mu murenge wa Nkotsi umugabo n’umugore bafashwe babaga inka yari yibwe umukecuru witwa Bosenibo Zerda wo mu Murenge wa Rwaza, bahita batabwa muri yombi.

Ibi byabaye Tariki ya 22 Nzeri2021 akaba aribwo aba bafashwe babaga iyi nka.

Hanyurwabake Théoneste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, yemeje aya makuru, agira ati “Kuri uwo munsi mu gitondo, twamenyeshejwe n’Umurenge wa Rwaza ko bahibye inka, kandi ko abayibye berekeje mu Murenge wa Nkotsi. Byasabye ko dufatanya n’abaturage gushakisha aho yaba iherereye, bigeze mu ma saa cyenda z’igicamunsi, nibwo twageze mu rugo rw’uwo mugabo n’umugore we, dusanga barimo bayibaga”.

Amakuru dukesha Kigalitoday nuko bakimara kugera aha muri uru rugo basanze ibice bimwe byamaze kugurishwa.

Ati “Hari ibice by’iyo nka bitabashije kuboneka. Ariko ibyinshi bigizwe n’uruhu, igihanga, amatako yayo n’ibindi bimwe na bimwe byari bigihari, ni na byo ba nyirayo bahereyeho, bemeza koko ko iyo nka ari iyabo bari bibwe. Ubwo rero byabaye ngombwa ko ba nyiri urwo rugo twasanze iyo nka bayibagiramo bafatwa, kuko n’ubwo ataba ari bo baba barayibye, ubwabyo kuba bari mu bantu barimo bayibaga, byerekana uruhare bakekwaho rw’ubufatanyacyaha muri ubwo bujura”.

Abaturanyi buyu muryango banenze bikomeye,  iyi myitwarire bemeza ko idakwiye, nk’uko uwitwa Nyiramariro Alphonsine abivuga.

Ati “Kuba umugabo n’umugore bafatanya gukora icyaha nk’iki cy’ubujura, hakabura ukebura mugenzi we ngo anamuburire ko ibyo arimo atari byo, ni igisebo n’ikimwaro gikomeye cyane. Ibi natwe ubwacu biduteye isoni rwose”.

RIB station ya Muhoza niyo yahise ishyikirizwa aba bakoze aya mahano kugirango bakurikiranwe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *