Umugore wa Meddy yavuze ku byo gukubita umugabo we

Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira aya makuru ko uyu muryango wibera muri Amerika aho wakoze ubukwe muri 2021, umugore we asigaye amuraza ku nkoni.

Uyu muhanzi abinyujije kuri Instagram , yibajije impamvu y’ibyo byose maze asaba umugore we gusobanura iby’ihohoterwa akorera umugabo we.

Ati “Muvandi kuki wankora ibintu nk’ibyo koko? Mimi ngwino usobanure iby’ihohotera ryawe.”

Mimi yahise aza avuga ko abantu barambukirwa. Ati “Icyiza ni uko nkeneye umusemuzi, icyakora abantu bagira igihe!”

Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia nyuma y’igihe bakundana bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, muri 2022 baribaruka.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *